Perezida Kagame yitabiriye inama yiga ku bwikorezi muri Afurika

Perezida Kagame agera muri Togo

Perezida Paul Kagame, kuri uyu wa 15 Kamena, yageze i Lomé muri Togo, aho yitabiriye Inama n’Imurikabikorwa byerekeye ubwikorezi bwo mu kirere muri Afurika (African Air Transport Convention & Expo).

Iyi inama iteganyijwe ku wa 15-19 Kamena 2026. Perezida Kagame ni umwe mu bageza ijambo ku bayitabiriye.

Iyi nama yateguwe ku bufatanye bwa Komisiyo Nyafurika ishinzwe iby’Ubwikorezi bwo mu Kirere (AFCAC) n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU).

Ni inama ihuza ba Minisitiri bashinzwe ubwikorezi, inzego z’indege za gisivili, abayobozi b’ibigo by’indege n’ibibuga by’indege, abashoramari n’abandi bafatanyabikorwa b’ingenzi mu rwego rw’ubwikorezi bwo mu kirere.

Abategura iyi nama bavuga ko igamije kwihutisha Isoko Rusange ry’Ubwikorezi bwo mu Kirere muri Afurika no guteza imbere uru rwego kugira ngo rurusheho gukomera, kuramba no guhatana ku rwego mpuzamahanga.

Perezida Kagame arageza ijambo ku bitabiriye iyi nama mu muhango wo kuyitangiza ku mugaragaro.

Umukuru w’Igihugu azanagirana ibiganiro na Perezida w’Inama y’Abaminisitiri ya Togo, Faure Essozimna Gnassingbé.

Perezida Kagame yakiriwe na Faure Essozimna Gnassingbé.
Share This Article