Ruhango: Hatashywe ibikorwa by’uwikorera hatangirwa ubutumwa bukomeye

Abayobozi beretswe igikoni cy'aho bategurira amafunguro

Umuganura: Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango bwatashye Moteli y’uwikorera busaba urugaga rw’Abikorera (PSF) guha serivisi nziza ababagana.

Ku munsi w’Umuganura wabaye kuri uyu wa Gatanu taliki ya 07/08/2026, Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango, n’abagize Urugaga rw’abikorera, batashye inyubako y’uwikorera bise “Nice Village” iherereye mu Murenge wa Ruhango.

Meya w’Akarere ka Ruhango, Habarurema Valens n’abo bari kumwe batambagijwe mu byumba by’iyo Moteli y’uwikorera yitwa NIVI mu magambo ahinnye, berekwa serivisi zihatangirwa.

Meya Habarurema n’abo bari kumwe bamaze kureba izo serivisi zitangirwa muri iyo Moteli, mu ijambo rye yabanje gushimira PSF muri rusange na nyiri iyo Moteli, Tuyishimire Marie Chantal by’umwihariko wubatse igikorwaremezo cyo kuri uru rwego kizajya cyakira umubare munini w’abahashaka serivisi zitandukanye zo muri iyi Moteli.

Ati: “Icyo dusaba abikorera ni ukunoza serivisi baha abo bakira, kandi bakabikora atari akamenyero ahubwo bashaka gushimisha ababagana barinda ibyagezweho kugira ngo bidasubira inyuma.”

Tuyishimire Marie Chantal n’Umugabo we bahaye Meya igikombe cy’ishimwe

Habarurema avuga ko miliyari 40 y’uRwanda Akarere kaba gafite mu Ngengo y’Imali ya buri mwaka, haba harimo n’amafaranga abikorera batsindiye amasoko atandukanye bahabwa.

Yongeyeho ati: “Usibye amafaranga ari mu Ngengo y’Imali yagenewe abatsindiye amasoko, Akarere ka Ruhango gakunze kwakira abashyitsi benshi hiyongereyeho abagenzi.”

Uyu Muyobozi avuga ko hari bamwe batangiza ibikorwa nk’ibi bagakeka ko bageze iyo bajya, avuga ko mu bikorwa by’ubushabitsi abikorera bagomba kugira serivisi akamenyero.

Tuyishimire Marie Chantal Umubyeyi wubatse iyi Moteli yitwa “NICE VILLAGE” yabwiye Itangazamukuru ko amahirwe abikorera bafite abemerera gushora amafaranga imbere mu gihugu, ndetse no hanze babikesha Umukuru w’Igihugu Paul Kagame, kuko ashyigikira abikorera.

Ati: “Mu mwiherero duherutsemo w’abikorera batubwiye ko ‘business’ nyinshi zisenyuka zigasinzira biterwa na ba nyirazo baziharira abakozi, jye intego mfite ni ugukomeza gusigasira ibyo maze kubaka.”

Tuyishimire avuga ko usibye inyubako ya Moteli, afite inzozi zo kubaka ‘Piscine’ abantu bazajya bogera kuko nta yindi ihasanzwe, ndetse akaba afite ubusabe bw’abatuye Umujyi wa Ruhango bwo kubaka icyumba kinini cyakira inama.

Uyu mushoramari avuga ko adashidikanya ko bizagerwaho kuko abagore babifitemo amahirwe yo guhabwa inguzanyo y’umwihariko.

Nice Village iherereye ku muhanda mugari wa kaburimbo hafi n’urutare rwa Kamegeri, serivisi zihatangirwa zirimo aho bafatira amafunguro, ibyo kunywa ndetse n’ibyumba abagenzi bararamo.

Meya w’Akarere n’abo bari kumwe bashimishijwe n’ibikorwa abikorera bagezeho
Tuyishimire Marie Chantal wubatse Moteli yitwa NICE VILLAGE
Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango butaha Moteli y’uwikorera
Rimwe mu macumbi NIVI yubatse

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Ruhango

Share This Article