Isi igiye kumara iminsi ihumeka nyuma y’iminsi 40 y’akangaratete yashyizwemo n’ibitero bya Leta zunze ubumwe za America na Israel kuri Iran, Perezida Donald Trump yemeje ko ahagarika ibitero mu gahenge kazamara ibyumweru bibiri, na Iran yabyemeje.
Perezida Donald Trump yatangaje ko yemera guhagarika ibitero kuri Iran mu gihe icyo gihugu cyemera gufungura umuhora unyuramo petrol nyinshi ku Isi wa Hormuz.
Trump avuga ko nyuma yo kugirana ibiganiro n’ubuyobozi bwa Pakistan, ko hazabaho agahenge k’intambara hagati ya Leta zunze ubumwe za America na Iran, mu gihe yakwemera kureka umuyoboro wa Hormuz ugakora nta nkomyi.
Yagize ati “Nemeye guhagarika kurasa no kugaba ibitero kuri Iran mu gihe cy’ibyumweru bibiri.”
Minisitiri w’Intebe wa Pakistan, Shehbaz Sharif, yavuze ko agahenge gahita gatangira gushyirwa mu bikorwa. Uyu mugabo ni we wabashije kumvikanisha impande zihanganye.
Yagize ati “Nicishije bugufi, nishimiye gutangaza ko Leta ya Islam ya Iran, na Leta zunze ubumwe za America, n’inshuti zabo, bemeranyije agahenge k’ako kanya ahantu hose harimo na Lebanon/Liban, bihita byuhabirizwa ubu.”
Aka gahenge ngo ni ugukresha neza umutimamana, n’ubushishozi ku mpande zombi, Shehbaz SharifHe yahise anasaba intumwa z’ibi bihugu kuzahurira i Islamabad ku wa Gatanu tariki 10 Mata, 2026 kugira ngo hakomeze ibiganiro.
IRAN IRASABA IKI?
Uruhande rwa Iran rwagaragaje ko rufite ingingo 10 zikubiyemo ibyo icyo gihugu cyifuza.
- Guhagarika intambara burundu kuri Iraq, Lebanon/Liban, na Yemen
- Guhagarika intambara burundu kuri Iran nta kindi gihe cy’inyongera
- Guhagarika umwuka uganisha ku makimbirane mu Karere kose Iran irimo
- Kongera gufungura inzira icamo amato “Strait of Hormuz”
- Gushyiraho uburyo bw’amategeko, n’ibisabwa kugira ngo inzira ya Hormuz ibe nyabagendwa nta nkomyi
- Kwishyura indishyi zingana n’ikiguzi cyo kubaka ibyasenyutse muri Iran
- Kwiyemeza gukuraho ibihano Iran yafatiwe na America
- Kurekura amafaranga n’indi mitungo ya Iran yafatiriwe na America
- Iran kwiyemeza ko itazigera igambirira gutunga intwaro kirimbuzi
- Agahenge k’intambara guhita kajya mu bikorwa mu gihe izo ngingo zumvikanyweho
Leta zunze Ubumwe za America na zo ngo zifite ingingo 15 z’ibyo zisaba Iran.
Nubwo Perezida Donald Trump yari yavuze ko yatsinze intambara, ku ruhande rwa Iran na bo baremeza ko batsinze intambara.

UMUSEKE.RW
