Hatoraguwe umurambo w’umuntu utazwi

Kamonyi ni mu ibara ritukura cyane

Kamonyi: Ubuyobozi bw’Umurenge wa Runda, buvuga ko bwatoye umurambo w’umugabo utazwi uri mu kigero cy’imyaka 30, bugakeka ko yazize abagizi ba nabi.

Umurambo w’umugabo utazwi wasanzwe mu Mudugudu wa Rwirabo, Akagari ka Kabagesera, Umurenge wa Runda.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Runda Ndayisaba, Jean Pierre Egide yabwiye UMUSEKE ko basanze uyu murambo mu muferege, akavuga ko bawusanganye ibikomere bakeka ko abamwishe babanje kumukomeretsa bakaza kumujugunya aho.

Gitifu Ndayisaba avuga ko bakimara kubona uyu murambo, bahamagaje abaturage kugira ngo barebe niba bamuzi, akavuga ko abahageze bose bahakanye bavuga ko batamuzi.

Ati: “Umurambo w’uyu mugabo twawutoraguye mu gitondo, kandi ntabwo twabashije kumumenya.”

Gitifu avuga ko biyambaje inzego z’umutekano n’ubugenzacyaha zijyana uwo murambo mu bitaro bya Kacyiru i Kigali kugira ngo hafatwe ibipimo bya gihanga bityo habashe kumenyekana icyo yazize, ndetse n’imyirondoro ye.

Ndayisaba avuga ko bagerageje gukora iperereza ry’ibanze bifuza kumenya niba muri uyu Mudugudu hari urugomo rwahabereye, ariko basanga nta kibazo cy’urugomo cyigeze kihabera.

Gitifu Ndayisaba avuga ko bategereje ibizava muri iryo perereza.

Yabwiye UMUSEKE ko basanze nta cyangombwa na kimwe  kimuranga yari afite, gusa ari mu kigero cy’imyaka hagati ya 30-35 y’amavuko.

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Kamonyi

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *