Mu Rwanda hagiye gushyirwaho Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kubungabunga Urusobe rw’Ibinyabuzima (Rwanda Nature Foundation-RNF), kizibanda ku bikorwa byo kurengera, kubungabunga no gucunga mu buryo burambye ibinyabuzima byo mu gasozi n’ibyanya birinzwe.
Hagiye kandi gushyirwaho Ikigo cy’u Rwanda kigisha Ikoranabuhanga rya Mudasobwa (RIC), mu rwego rwo guteza imbere no kubaka ubushobozi bw’abazaba ku isonga mu iterambere ry’ikoranabuhanga mu Rwanda mu gihe kizaza.
Ni imwe mu myanzuro yafatiwe mu Nama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 24 Nyakanga 2026, muri Village Urugwiro, iyobowe na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame.
Mu myanzuro yafashwe, Inama y’Abaminisitiri yemeje ishyirwaho ry’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kubungabunga Urusobe rw’Ibinyabuzima, kizagira inshingano zo kwita ku binyabuzima byo mu gasozi mu Rwanda, harimo no gucunga Pariki y’Igihugu ya Gishwati-Mukura na Pariki y’Igihugu y’Ibirunga.
Inyandiko yasohowe n’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe isobanura ko iki kigo kizita ku binyabuzima byo mu gasozi binyuze mu kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima, gukora ubushakashatsi, guhanga udushya no kubaka ubudahangarwa mu kwita ku bidukikije, ndetse no guteza imbere ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage baturiye izi pariki.
Iki kigo kandi kizanoza imicungire ya pariki z’igihugu, bigire uruhare mu gukomeza guteza imbere ubukerarugendo burambye, kurinda serivisi zishingiye ku bidukikije no kuzamura ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage baturiye izi pariki.
Inama y’Abaminisitiri yemeje kandi ishyirwaho ry’Ikigo cy’u Rwanda kigisha Ikoranabuhanga rya Mudasobwa (RIC), mu rwego rwo guteza imbere no kubaka ubushobozi bw’abazaba ku isonga mu iterambere ry’ikoranabuhanga mu Rwanda mu gihe kizaza.
Iki kigo giteganyijwe gutangizwa muri Nzeri 2026, kikazaba ikigo cyihariye cya Kaminuza y’u Rwanda, gitanga amasomo yo ku rwego rwa kaminuza ajyanye n’Ubwenge Buhangano (Artificial Intelligence) ndetse no gucunga umutekano w’ikoranabuhanga.
Inyandiko y’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe ivuga ko, hashingiwe ku ntambwe nziza Rwanda Coding Academy imaze gutera, iki kigo kizoroshya uburyo bwo gukomeza amasomo ku rwego rwo hejuru mu bijyanye n’ikoranabuhanga rya mudasobwa.
Ibi bizafasha kurushaho kongera ubushobozi bw’u Rwanda mu guteza imbere abahanga n’abanyamwuga bazagira uruhare mu guteza imbere ubukungu bushingiye ku ikoranabuhanga.
Imyanzuro y’Inama y’Abaminisitiri:


MUGIRANEZA Thierry
UMUSEKE.RW
