Hagaragajwe amahirwe y’ishoramari afatika ari mu karere ka Huye

Ingoro Ndangamurage y’u Rwanda y’Imibereho y’Abanyarwanda yagagajwe nk'amahirwe ari mu bukerarugendo

Akarere ka Huye kagaragaje ko karimo amahirwe menshi y’ishoramari mu nzego zirimo  ubuhinzi, inganda, ubukerarugendo, ubwubatsi n’ubucuruzi, gashingiye ku mubare munini w’abanyeshuri bahiga, kuba ari kamwe mu Turere dufite Umujyi wunganira Kigali ndetse no kuba  aka Karere gaherereye hagati y’u Rwanda n’u Burundi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ibyazamura ubucuruzi bwambukiranya imipaka.

Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), Jean-Guy Afrika, yabwiye abo mu Karere ka Huye ko bakwiriye kubyaza umusaruro aya mahirwe akavamo imishinga ifatika yagira uruhare mu iterambere.

Byagarutsweho kuri uyu wa Gatatu tariki ya 30 Nzeri 2026 ubwo muri ako Karere haberaga Inama y’Ishoramari yateguwe n’Akarere ku bufatanye n’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), mu rwego rwo kugaragaza no kuganira ku mahirwe y’ishoramari ahari n’uburyo yabyazwa umusaruro.

Iyi nama yahurije hamwe abashoramari n’abikorera bo mu Karere ka Huye n’ab’ahandi, aho barebera hamwe uko amahirwe bafite yakoreshwa mu kwihutisha iterambere, ishoramari no gutanga akazi.

Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), Jean-Guy Afrika, yagaragaje ko Akarere ka Huye kazwi nka Karere k’igicumbi cy’ubumenyi, uburezi n’umuco kandi hakaba n’amahirwe yo kurushaho kuba igicumbi cy’ishoramari, ikoranabunga n’ubucuruzi ko ariko ibyo hashakwa uko byabyazwa umusaruro ufatika, ndetse n’ishoramari risanzwe rihari rikagurwa.

Ati “Intego yacu ntabwo ari ukuvuga gusa ku mahirwe ahari ahubwo ni ukurebera hamwe uko yahinduka imishinga ifatika.”

Jean-Guy Afrika yagaragaje ko igitekerezo cy’ishoramari kigomba guhinduka umushinga utanga akazi, wongera umusaruro kandi ukagira uruhare mu mibereho y’abanyarwanda.

Yatanze urugero ko mu 2025 u Rwanda rwanditse ishoramari rifite agaciro ka miliyari 2. 6 by’Amadorali ya Amerika mu mishinga 799 ko ndetse rwihaye intego y’uko muri Gahunda y’Igihugu yo kwihutisha Iterambere ya NST2, ishoramari ry’abikorera rizava kuri miliyari 2.2 mu Madorali ya Amerika mu 2024 rikagera kuri miliyari 4.6 mu 2029.

Ati “Uturere dufite uruhare rukomeye mu kugera kuri iyo ntego. Niyo mpamvu turi hano kugira ngo uruhare rw’Akarere ka Huye muri uru rugendo rw’iterambere ruzashyigikirwe n’imbaraga zako mu burezi, ubukerarugendo, ubuhinzi, gukora imiti, inganda ndetse no kurema amahirwe y’ishoramari n’iyongeragaciro.”

Akomeza agira ati “Dushishikajwe no gufasha uturere ngo duhinduke ahantu h’ishoramari kandi twumva ko gukorana n’abashoramari  bizatuma amahirwe y’ishoramari ahinduka businesi  zitanga akazi ndetse zikagira uruhare mu iterambere ry’Igihugu.”

Amahirwe y’Ishoramari yagaragajwe ko ari muri Huye

Muri iyi nama, byavuzwe ko ubu mu Karere ka Huye hatuye abaturage barenga ibihumbi 400, kakaba kamwe mu Turere dufite umujyi wunganira Kigali.

Hasobanuwe ko aka Karere kabaye igicumbi cy’ubumenyi n’uburezi, aho hari za kaminuza enye zirimo Kaminuza y’u Rwanda, Ishami rya Huye; Kaminuza Gatolika y’u Rwanda; Kaminuza y’Abaporotesitanti y’u Rwanda n’Ishuri Rikuru rya Polikiniki ry’u Rwanda, Ishami rya Huye. Izi kaminuza zose zigamo abanyeshuri barenga ibihumbi 18, hamwe n’abarezi babo.

Ibi byagaragajwe nk’amahirwe yakwifashishwa mu gutanga serivisi zo gucumbikira abantu, amahoteli na resitora, ndetse n’izindi serivisi abanyeshuri bakenera.

Aka Karere kandi kagaragajwe nk’akarimo amahirwe yo gushora imari mu buhinzi bw’ibihingwa birimo kawa, imyumbati, ibigori, ibishyimbo, imboga n’imbuto, ko kandi hateganyijwe hegitari 34,400 z’ubutaka bwakorerwaho ubuhinzi.

Akarere gateganya kongera ubutaka bw’ibishanga bitunganyijwe bukagera kuri hegitari 2,500, kubaka ‘greenhouses’ esheshatu muri Tumba, Mbazi, Huye, Ngoma, Mukura na Gishamvu, kongera ubutaka buhingwaho imboga bukava kuri hegitari 520 bukagera kuri 1,040, ndetse no kongera ubuhinzi bwa avoka bukava kuri hegitari 50 bukagera kuri 200.

Icyanya cy’inganda cya Sovu kiri muri aka Karere gifite ubuso bwa hegitari 263, kikaba kirimo inganda ziganjemo izitunganya umusaruro ukomoka ku buhinzi. Iki cyanya cyagejejwemo ibikorwaremezo birimo umuhanda wa kaburimbo, amazi n’amashanyarazi, bikaba byagaragajwe nk’ibishobora kuzamura ishoramari muri aka Karere.

Ubukerarugendo na bwo bwagaragajwe nk’ahandi hari amahirwe y’ishoramari muri Huye, kuko aka Karere gafite ahantu hakorerwa ubukerarugendo harimo Ingoro Ndangamurage y’u Rwanda y’Imibereho y’Abanyarwanda.

Harimo kandi Ishyamba rya Arboretum de Ruhande rifite hegitari 200, ryatewe kuva mu 1993. Ryagaragajwe nk’ahantu hashobora gukorerwa ibikorwa by’ubukerarugendo, birimo gushyiramo inzira zo gutemberamo, ibigo byo kuruhukiramo no kubungabunga ibidukikije.

Ahandi hagaragajwe nk’ahari amahirwe y’ubukerarugendo ni Umusozi wa Huye uzwi nko ‘Kwa Nyagacecuru’. Uyu musozi ufite ubutumburuke bwa metero 2,278, ukaba waragaragajwe nk’ahakorerwa ibikorwa by’ubukerarugendo bishingiye kuri siporo yo kurira imisozi.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Huye buvuga ko bufite intego yo kuzamura igipimo cy’abatuye mu mijyi kiva kuri 20.9% kikagera kuri 35% mu 2029. Ibi byagaragajwe nk’amahirwe yo gushora imari mu rwego rw’ubwubatsi, haba mu kubaka amazu ahendutse yaturwamo n’abanyeshuri, amahoteli afite ibyumba by’inama, amazu yo guturamo, inyubako z’ubucuruzi, ibiro n’amaduka.

Huye iri ku ntera ya kilometero 135 uvuye mu Mujyi wa Kigali, kilometero 156 uvuye i Bujumbura mu Burundi, ndetse na kilometero 151 uvuye i Bukavu muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ibi byagaragajwe nk’amahirwe mu bucuruzi, haba mu kubaka inyubako nini zo kubika ibicuruzwa, inyubako zifasha mu gukwirakwiza ibicuruzwa, ndetse no mu kubaka ikigo cy’amakamyo manini kizaba kirimo aho aparika n’igaraje rinini.

Muri Huye kandi hagaragajwe icyuho cy’ibikorwaremezo byakwifashishwa mu gucomekama ibinyabiziga bikoresha amashanyarazi. Abashoramari basabwe gutangira kubaka ahantu ibyo binyabiziga byazajya bicomekwa, cyane cyane hafi ya Gare ya Huye n’ahandi imodoka zitwara abagenzi zihagarara.

Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Ange Sebutege,
Abantu batandukanye bitabiriye inama y’ishoramari mu Karere ka Huye
Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), Jean-Guy Afrika
Ingoro Ndangamurage y’u Rwanda y’Imibereho y’Abanyarwanda yagagajwe nk’amahirwe ari mu bukerarugendo
Icyanya cy’Inganda cya Huye cyagargajwe nk’amahirwe akomeye y’ishoramari

MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *