Mu mutwe w’usambanya umwana haba harimo iki?

mu bana basambanyijwe mu mwaka wa 2024-25, ab’abakobwa bari 95.6 %, ibibaviramo gutwara inda bakiri bato

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, (RIB), rugaragaza ko mu isesengura rwakoze rwasanze 60.9% by’abakekwaho gusambanya abana, baba bafite umutima wo kugira nabi no gukora ibyaha (criminal mind) mu gihe 20.6% baba bafite  imyemerere n’imyumvire y’uko nibasambanya abana bishobora kugira icyo bihindura mu buzima bwabo.

Icyaha cyo gusambanya abana ni kimwe mu byaha bikomeje kwiganza mu banyarwanda, RIB mu mwaka wa 2024–2025 yakiriye ibirego 4,138 by’abana basambanyijwe. Muri abo bana, abakobwa bangana na 95,6% mu gihe abahungu bangana na 4,4%.

Dr. Murangira B. Thierry, Umuvugizi wa RIB, avuga ko isesengura bakoze basanze 60.9% by’abakekwaho gusambanya abana, baba bafite umutima wo kugira nabi no gukora ibyaha (criminal mind).

Hari kandi abafite imyemerere n’imyumvire y’uko nibasambanya abana bishobora kugira icyo bihinduraho mu buzima bwabo nko kubazanira umukiro w’imitungo n’amafaranga, ibi bikaba  biri ku kigero 20.6%.

Ubusinzi no gukoresha ibiyobyabwenge biza ku kigero cya 2.3% ku bantu baba bakekwaho gusambanya abana. Hari imiryango kandi uba usanga ibamo abantu benshi baturutse mu nshuti n’imiryango migari, ugasanga abana b’abakobwa n’abahungu barararana, ibishobora gusukinira umwana gusambanwa.

RIB kandi ivuga ko amayeri akomeye akoreshwa n’abasambanya abana arimo kubaha impano no kubizeza kuzabashaka, ibi bikaba biri ku kigero cya 57.6%.

Abasambanya abana ku kigero cya 38.6% babanza kubasindisha no kubaha ibiyobyabwenge ku buryo abana basambanwa ntibanamenye ibyababayeho.

Ku kigero  cya 3.8% by’abasambanya abana baba baraberetse firime z’urukozasoni n’amashusho y’abakora imibonano mpuzabitsina ku buryo igihe kigera bagasaba abo bana gukorana nk’ibyo baberetse mu mashusho.

Impamvu zituma abana bisanga basambanyijwe

Dr. Murangira agaragaza ko mu busesenguzi RIB yakoze yasanze zimwe mu mpamvu zituma abana bisanga basambanyijwe zirimo ko hari ababyeyi badaha umwanya uhagije abana ngo babiteho bihagije bikaba biri ku kigero cya 43.5% ku bana  bose baba barasambanyijwe.

Izindi mpamvu zagaragajwe na RIB zisunikira abana mu kaga ko gusambanywa harimo ko hari abana bafite ubumenyi  buke bwo gusambanywa, ibi bikaba biri ku kigero cya 14.5%.

11.2% by’abana basambanyijwe, ababasambanya baba barabijeje impano zirimo no kubagira abagore cyangwa abagabo, bakazabana mu rugo nk’umugore n’umugabo.

Izindi mpamvu zirimo kuba abana bakisanga mu mwanya cyangwa ahantu habashyira mu byago byo gusambanwa, harimo abajya gutashya mu mashyamba bonyine, abagenda mu masaha y’ijoro, abitabira ibirori bibera mu ngo n’ibirori by’amasabukuru y’amavuko, aho bashobora guhurira n’abantu babasambanya.

Ku kigero cya 7% by’abana basambanwa usanga mu ngo aho baba habera ihohotera ndetse n’imiryango yatanye. Hari ubukene bukabije butuma abana bafatiranwa bagasambanwa n’abashobora kubashukisha ibirimo amafaranga, ibi bikaba biri ku kigero cya 3.4%, hakaza n’abasambanwa kubera ikoranabuhanga no gukoresha ibirimo telefone zigezweho  biri ku kigero cya 0.6%.

Abana batangira amakuru ku gihe ko basambanyijwe biri ku kigero cya 55.1%, mu gihe abangana na 44.9% bo badatangira amakuru ku gihe. Impamvu zirimo kwizezwa impano n’amasezerano, kwiyunga kw’imiryango y’uwasambanyijwe n’uwasambanyije bigatuma ntawuvuga ko yasambanyijwe.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha ruvuga ko abashaka kunga uwasambanyije n’uwasambanyijwe bashobora kwisanga baketsweho icyaha cyo guhishira icyaha cy’ubugome cyangwa icyaha cyo kudatangaza icyaha cy’ubugome.

Dr Murangira ati “ Icyaha cyo gusambanya umwanya nticyungwa, ntigisaza.”

MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW

Share This Article