Abanyecongo bavuga Ikinyarwanda barasaba ubutabera

Hakozwe urugendo rwo kwibuka

Impunzi z’Abanyekongo ziri mu Rwanda zasabye ko umuco wo kudahana abicanyi ugomba gucika mu karere k’Ibiyaga Bigari n’ahandi ku Isi.

Babisabye kuri uyu wa Mbere mu nkambi ya Kiziba, mu Karere ka Karongi, ubwo hibukwaga Abatutsi b’Abanyekongo bavuga ururimi rw’Ikinyarwanda bishwe mu bwicanyi bwabereye mu bice bitandukanye.

Ni igikorwa cyabimburiwe n’urugendo rwo kwibuka nyuma hafatwa umunota wo kwibuka byakurikiwe n’isengesho, ijambo ry’ihumure n’ubuhamya.

Abitabiriye uyu muhango bibutse abishwe mu bice bitandukanye birimo Mirangi, Ngungu, Mukoto/Monastère, Kalehe, Bibogobogo, Bukavu n’ahandi.

Hanibutswe kandi Abanyamulenge biciwe mu nkambi ya Gatumba mu Burundi, mu bwicanyi bwakozwe n’abarwanyi b’imitwe ya FNL-Paripehutu na FDD.

Abandi Banyekongo bavuga Ikinyarwanda bibutswe ni abiciwe mu Rwanda, mu nkambi ya Mudende, mu bitero byagabwe n’abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Bamwe mu mpunzi bavuga ko kuba ubwicanyi bwakorewe Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda, by’umwihariko Abatutsi, ababukoze bataburyozwa, ari kimwe mu bituma bakomeje kwibasirwa.

Amahanga yaradutereranye

Ndarishize Benjamin, umwe mu barokotse ubwicanyi bwabereye mu nkambi ya Gatumba, yavuze ko ibyo yabonye muri icyo gihe byanze kumuva mu ntekerezo.

Yashinje Leta y’u Burundi kudakurikirana no gushyikiriza ubutabera abigambye kugira uruhare muri ubwo bwicanyi.

Ati: “ Twishwe amahanga arebera ariko ntituzatuza gutaka, ntituzatuza kuvuga kugeza igihe igisubizo tuzakibonera.”

Ndarishize yavuze ko imyaka 30 amaze mu buhungiro yamubereye “inzira y’umusaraba”, agaragaza ko hari n’abantu bavukiye mu nkambi, bakahakurira, bakahabyarira kubera kuvutswa amahirwe yo gusubira mu gihugu cyabo.

Yashimangiye ko kuba abarokotse n’abagize imiryango y’abishwe batarabona ubutabera ari unutwaro ukomeje kubaremerera.

Bisore Albert Ngemanyi, uyobora umuryango wa Congolese Tutsi Survivors Voice, yavuze ko abarokotse batazahwema kwibuka ababo, ariko ko bazakomeza no guharanira ubutabera ndetse no gusubira muri RDC.

Ati: “Ubutabera tubusaba Leta ya Congo, tubusaba Leta y’u Burundi, tubusaba imiryango mpuzamahanga itandukanye harimo iharanira uburenganzira bwa muntu n’Urukiko Mpanabyaha Mpuzamahanga.”

Bisore yavuze ko kwibuka atari ukubiba inzangano, ahubwo ko ari uburyo bwo gukomeza kwiyubaka, kubungabunga amateka no guharanira ko ibyabaye bitazongera kubaho.

Ndarishize yashimangiye ko abishwe bashinyaguriwe bakwiriye guhabwa ubutabera

Léandre Karekezi, umuyobozi w’inkambi ya Kiziba akaba n’intumwa ya MINEMA, yavuze ko abato bakwiriye kumenya amateka y’igihugu cyabo kugira ngo bazagire uruhare mu kucyubaka.

Ati: “Turifuza ko nimusubira iwanyu hari icyo muzasubiranayo, turareba iterambere kandi turizera ko ubutabera buzaboneka.”

Yavuze ko kwibuka amateka no guharanira ubutabera bikwiye kujyana no kubaka ejo hazaza, by’umwihariko ku rubyiruko rwavukiye mu buhungiro.

Umuyobozi w’Akarere ka Karongi, Muzungu Gerard, yashimiye impunzi kuba zirangwa no gushyira hamwe, kwanga amacakubiri n’ibindi bishobora kubatanya.

Yababwiye ko ubuzima bw’ubuhunzi butazahoraho, ashimangira ko igihe kizagera bagasubira mu gihugu cyabo.

Ati: “Abantu nibo bishakira ibisubizo ariko hamwe n’ubufatanye n’inzego zitandukanye bizagenda biza. Turabasaba kubana amahoro, kurwanya amacakubiri n’ivangura.”

Léandre Karekezi, umuyobozi w’inkambi ya Kiziba akaba n’intumwa ya MINEMA
Umuyobozi w’Akarere ka Karongi, Muzungu Gerard

Abakuru basabwe gukomeza kwigisha abato amateka y’igihugu cyabo no kukibakundisha
Urubyiruko rwasabwe guhora ruri maso no kugira umutima wo kwibohora
Hakozwe urugendo rwo kwibuka

NDEKEZI JOHNSON 

UMUSEKE.RW i Karongi

 

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *