Clarisse yahawe umwanya mu Buyobozi bwa AS Kigali

Uwimana Clarisse usanzwe ari umunyamakuru, yagizwe Visi Perezida wa AS Kigali asimbuye Kankindi Anne-Lise Lida weguye kuri uwo mwanya.

Byabereye mu Nama y’Inteko Rusange Isanzwe yahuje Abanyamuryango b’iyi kipe kuri iki Cyumweru, tariki ya 16 Kanama 2026.

Clarisse wakinnye umupira w’amaguru nk’uwabigize umwuga muri APR WFC, ni we wagiriwe icyizere cyo guhabwa uyu mwanya wo kungiriza Rindiro Jean Chrysostome.

Claire-mama nk’uko benshi bamwita, asanzwe afite izina rinini mu mupira w’amaguru, bitewe n’ibyo amaze kuwukoramo.

Yagiye yitabira amarushanwa atandukanye arimo igikombe cy’Isi cy’Abagore, icy’Isi cy’Abagabo giheruka kubera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yitabiriye kandi imikino Olempike ndetse yarabye ibikombe bya Afurika bitandukanye.

Uwimana asanzwe ari umwe mu bagize Komisiyo Ishinzwe Iterambere rya Ruhago y’Abagore muri FERWAFA.

Uwimana Clarisse yagizwe Visi Perezida wa AS Kigali
Aherutse mu Gikombe cy’Isi 2026
Ni umwe mu Bagore bamaze kugira ubumenyi buhagije ku miyoborere y’umupira w’amaguru
Ni umunyamupira uzwi

UMUSEKE.RW

Share This Article