Ni ipata n’urugi! Rayon na SKOL biracyari kumwe

Rayon Sports n’uruganda rwa SKOL Brewery Ltd, byasinyanye andi masezerano y’imikoranire afite agaciro ka Miliyoni zirenga 100 Frw iyi kipe izahabwa mu mwaka umwe 2026-27.

Kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 24 Kamena 2026, ni bwo ubuyobozi bwa Rayon Sports n’ubwa SKOL Brewery LTD, bwatangaje ko impande zombi zamaze gusinyana amasezerano yo gukomeza ubufatanye bumaze imyaka 12.

Amasezerano yashyizweho umukono kuri uyu wa Gatatu, afite agaciro ka miliyoni 185 Frw azahabwa Murera mu gihe cy’umwaka umwe [2026-27] ariko akazatangwa mu byiciro bitandukanye.

Rayon Sports izakomeza kwamamaza uru ruganda ku myambaro, ku mbuga nkoranyambaga zayo no ku kibuga ku mikino yakiriye.

Murenzi Abdalllah, uri kuyobora Rayon Sports mu buryo bw’Inzibacyuho, yavuze ko impamvu bahisemo gukomeza imikoranire na SKOL, ari uko hari ibyo bashaka kugeranaho.

Ati “Urugendo rurakomeje. Turacyafite byinshi byo gukorana na SKOL. Turayishimira kandi ku myaka 12 twamaranye, twageze kuri byinshi dufatanyije. Ahazaza haratanga icyizere.”

Yongeyeho ati “Ibikubiyemo ni byo bitandukanye. Ariko amasezerano ni ugukomeza. Ni ubufatanye na SKOL by’igihe irekire. Ayo twari dufitanye yari yarangiye, ubu ni ugukomerezaho.”

Uyu Muyobozi yakomeje avuga ko aya masezerano, afite agaciro kangana na miliyoni 185 Frw.

Aya masezerano mashya azamara umwaka, aho amakipe ya Rayon Sports azakomeza gukoresha ikibuga cyo mu Nzove. Ni mu gihe SKOL izakomeza guha Rayon Sports amafaranga atatatangajwe, ariko bivugwa ko ari miliyoni 85 Frw ku mwaka.

Umuyobozi Mukuru wa SKOL, Eric Gilson, na we yavuze ko bishimira ubufatanye bumaze igihe hagati y’uru uruganda na Murera, yizeza ko bazakomeza gushyigikira iyi kipe.

Ati “Dutewe ishema no gukomeza kugorana na bo. Ndatekereza ko udifte akazi gakomeye imbere yacu. Ni amahirwe akomeye kuri twembi gukorana n’abandi baterankunga dusanze.”

Murenzi yavuze ko ari igihe cyiza cyo gukosora ibitaragenze neza ku mpande zombi, kandi yizeza abakunzi ba Murera ko aya masezerano yandi mashya azababera umugisha.

Murenzi Abdallah uyobora Inzibacyuho ya Rayon Sports, yashyizeho umukono abiha umugisha
Impande zombi zishimiye aya masezerano mashya y’imikoranire
Ubwo Umuyobozi Mukuru w’uru ruganda, yashyiraga umukono kuri aya masezerano

UMUSEKE.RW

Share This Article