Abakora ni abazima n’abakomeye – Dr. Bizimana Jean Damascène

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Bizimana Jean Damascène, yavuze ko mu gihe u Rwanda rwitegura kwizihiza umunsi w’Umuganura, Abanyarwanda bakwiye kwishimira umusaruro w’ibyo bagezeho ariko kandi bakarwanya ubusinzi,ibiyobyabwenge n’ibindi byangiza abaturage.

Umunsi w’Umuganura ni umunsi Mukuru w’Ubumwe, Ubusabane, no kwishimira umusaruro. Uyu munsi uzizihizwa kuwa 7 Kanama 2026

Uyu munsi ugiye kuba mu gihe igihugu kiri muri gahunda yo kurwanya inzoga zitujuje ubuziranenge ziganjemo izo mu bwoko bwa za rikeri zizwi nk’Ibyuma.

Mu butumwa yashyize ku rubuga rwa X, Dr. Bizimana Jean Damascène,  yavuze ko Abanyarwanda bakwiye kwizihiza umuganura ariko banatekereza ku bubi bw’ubusinzi,ibiyobyabwenge n’ibindi.

Ati “Umuganura mwiza. Twiyame ingengabitekerezo y’ubusinzi, ibiyobyabwenge, uburumbo n’ubwomanzi bwose. Itariki 7 Kanama 2026 ni umunsi igihugu cyahaye Abanyarwanda wo kwirizihiza umuganura, dusangira umusaruro wavuye mu maboko yacu.”

Akomeza agira ati “Nta munyarwanda n’umwe udakwiye kwishimira ibyiza twagezeho tubyigejejeho. Ariko kunezezwa n’umusaruro bisaba kureba icyatuma tudasubira inyuma kuko abakora ni abazima n’abakomeye. “

Dr. Bizimana Jean Damascène  yavuze ko ubu igihugu cyugarijwe n’icyorezo cy’abakora n’abanywa inzoga z’uburozi zangiza ubuzima bw’abanyarwanda.

Ati “ Twugarijwe n’ubusinzi mu rubyiruko, uburumbo, uburaya, ukwiyandarika n’ibindi bikorwa by’iteshagaciro, hakabura urugero rw’abakuru ruvuga ngo  ni musigeho, nimureke ishyano n’amahano.”

Akomeza agira ati “Umuganura ni utubere umwanya wo guhagurukira rimwe tukamagana aya mahano. Ingeso mbi zitwicira ubuzima mu Rwanda rwa Kanyarwanda. Twese hamwe dufatanyije mu runana rw’imihigo ,niduhanike tuti birarambiranye turabisezeye.”

Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) n’ikigo Rwanda FDA byagaragaje ko  mu mezi atandatu ya mbere y’umwaka wa 2026, abantu 50 bishwe n’inzoga zitujuje ubuziranenge mu Rwanda, naho abandi 100 bahuma burundu.

Ibi bigo  byagaragaje ko izi mpfu ziterwa n’inzoga z’inkorano izizwi nka “Ibyuma”, zivangwamo ibinyabutabire bihumanya nka metanolo, amatafari, n’ifumbire.

Ku muganura abanyarwanda basangira amafunguro ya kinyarwanda
Inzoga zizwi nk’Ibyuma zakuwe ku isoko kuko zitujuje ubuziranenge , Abanyarwanda basabwa kuzirinda

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *