Uwategewe kunywa amacupa atanu ya “Walagi” yamukuyemo umwuka

Uwari wategeye kumara amacupa atanu ya WALAGI yamuhitanye

Umusore  uri mu kigero cy’imyaka 25 wo mu Karere ka Gicumbi bikekwa ko yitabye Imana nyuma yo gutegerwa kumara amacupa atanu y’inzoga zo mu bwoko bwa Rikeri ‘  , Uganda Walagi ‘ ngo  bamuhe ibihumbi 30 Frw ariko aza kwitaba Imana atarayamara.

Ibi byabaye kuwa Mbere  tariki ya 1 Kamena 2026, bibera mu Murenge wa Mukarange, mu karere ka Gicumbi.

Abamenye aya makuru babwiye BTN TV ko  nyuma yo gutegerwa n’abasore bagenzi be basangiraga, uyu musore yaje kumererwa nabi , bahita bamwirukankana kwa muganga.

Umwe yagize ati “ […] nyuma yaho ababyeyi baje baramuryamisha,  bahuruza isukari, bamujyana kwa muganga , bigeze mu masaha ya saa cyenda z’amanya ngo bahamagaza ‘ Ambulance’ , aba arapfuye.

Undi nawe ati “ Bamutegeye kunywa amacupa atanu ya ‘Walagi nya walagi , baranywa, ubwo nawe ari kohereza, birangira arembye, bamujyana ku Bitaro bya Mukarange. Bamugejejeyo mu gihe bari bahamagaye Imbangukira gutabara ahita yitaba Imana. “

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mukarange , Rusizana Joesph avuga ko “ Batahamya ko yishwe n’izo nzoga gusa hategerejwe iperereza ry’inzego zibishinzwe kugira ngo zemeze icyo nyakwigendera yazize.”

Uyu nyakwigendera amakuru avuga ko yari asanzwe ari urubyiruko rw’umukorerabushake ‘ Youth Volunteers , ndetse ko yari asoje amashuri yisumbuye .

Umurambo wa nyakwigendera wari ukiri mu Bitaro bya Mukarange mu gihe hari hagitegerejwe ko ujyanwa gukorerwa isuzuma.

UMUSEKE.RW

 

 

 

 

 

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *