U Rwanda ku bufatanye n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi, Ku wa Gatatu tariki ya 5 Kanama 2026, rwakiriye itsinda rya 24 rigizwe n’abasaba ubuhungiro 177 bavuye muri Libya.
Minisiteri Ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi ( MINEMA) yatangaje ko abakiriwe barimo Abanya-Sudani 68, Abanya-Eritrea 66, Abanya-Somalia 2, Abanya-Ethiopia 15 n’Abanya-Sudani y’Epfo 26.
Nyuma yo kugera i Kigali bahise bajyanwa gucumbikirwa by’agateganyo mu Kigo cya Gashora Transit Center kiri i Bugesera.
Izi mpunzi ziza mu Rwanda muri gahunda yashyizweho na Guverinoma y’u Rwanda ifatanyije n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi, UNHCR ndetse n’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe, AU, kuva mu 2019, igamije kwakira mu buryo bwihutirwa ariko bw’agateganyo impunzi zahuye n’akaga muri Libya, ubwo zahageraga zishaka kujya i Burayi, ariko zigafatwa bugatwe zigatangira gucuruzwa bucakara.
Kuva icyo gihe hakiriwe abarenga 3,000 , aho 2,681 muri bo bamaze kwimurirwa mu bindi bihugu . Muri abo, 927 bimuriwe muri Canada, 332 bajya mu Bufaransa, 325 muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, 297 muri Sweden, 271 muri Finland, 229 muri Norway, 132 mu Budage, 94 mu Buholandi na 72 mu Bubiligi.

MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW
