Polisi y’igihugu ikorera mu Mujyi wa Kigali, yafashe abantu 10 bakekwaho gucuruza kanyanga n’inzoga z’ibyuma.
Amakuru avuga ko aba bafashwe kuri uyu wa Kabiri tariki ya 15 Nzeri 2026,Polisi ibasanze mu Mirenge ya Kinyinya na Gikomero y’Akarere ka Gasabo.
Mu Murenge wa Kinyinya mu Kagari ka Kagugu mu Mudugudu wa Giheka, hafatiwe umugabo w’imyaka 37 ufite akabari .
Uyu yafashwe acuruza inzoga z’ibyuma amoko 25 atandukanye agizwe n’amacupa 253.
Polisi ivuga ko izi nzoga zose zamenwe ndetse uwazicuruzaga ahita atabwa muri yombi, akaba afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kinyinya ngo akurikiranwe n’amategeko ku cyaha cyo gucuruza ibinyobwa bitemewe .
Mu murenge wa Gikomero mu kagari ka Murambi, mu Mudugudu wa Rugarama hafatiwe abantu 9 batekaga kanyanga.
Polisi ivuga ko aba bose bafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage, bafatwa bamwe batetse kanyanga abandi bayicuruza mu ngo zabo.
Polisi yongeraho ko hafashwe Kanyanga Litiro 20, hanafatwa bimwe mubyo bayikoramo byitwa Merase Litiro 560.
Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali CIP Wellars Gahonzire, yashimiye abaturage batanze amakuru aba bantu bagafatwa .
Ati “By’umwihariko mu Murenge wa Gikomero hari hamaze iminsi hari amakuru ko hari abantu batekera kanyanga mu bihuru, yamara gushya bakaza kuyigurisha mu baturage. Aba bose bahafatiwe bari bamaze iminsi bashakishwa kuko bamenyaga ko inzego ziri kubashakisha bagahungira mu yindi mirenge yageranye na Gikomero. Abafashwe bose bafungiye kuri Sitasiyo ya Gikomero ngo bakorerwe amadosiye.”
Yakomeje ati “Abaturage baributswa ko kanyanga ari ikiyobyabwenge kitemewe mu Rwanda,abishora mu gukora kanyanga ndetse no kuyinywa baraburirwa ko uzajya abifatirwamo azajya ahanwa harimo no gufungwa igihe kirekire.”
CIP Gahonzire kandi yakomeje aburira abaturage bahishe inzoga z’ibyuma kuzitwara ku Mirenge yabo zikamenwa kuko uzajya azifatanwa azajya afatwa nk’umuntu wigometse ku mategeko kandi afite umugambi wo kuroga abaturage abaha ibintu bitemewe kunyobwa kuko byica abaturage.
Abaturage bagiriwe inama kandi yo kwirinda kunywa ibyuma ndetse n’ibindi binyobwa bitujuje ubuziranenge kuko bigira ingaruka ku buzima bwabo harimo indwara zidakira ndetse no kubura ubizima.



UMUSEKE.RW
