Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Abanyamakuru mu Rwanda (ARJ), Ngabonziza Dan, yatangaje ko ahakorera Urwego rw’Igihugu rw’Itangazamakuru, RBA, hagiye gushyirwaho ikimenyetso nk’ahantu h’umwihariko ho kwibukira abanyamakuru bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Yabitangaje ku wa Gatanu tariki ya 10 Mata 2026, ubwo Umuryango Mugari w’Itangazamakuru mu Rwanda wari mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 32 abanyamakuru bazize Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ngabonziza yavuze ko mu mwaka wari wabanje, abakomoka mu miryango y’abanyamakuru bazize Jenoside yakorewe Abatutsi bari batanze icyifuzo cy’uko hashyirwaho ahantu hazwi h’umwihariko ho kwibukira abanyamakuru bishwe muri Jenoside.
Yagaragaje ko aho hantu habonetse ko kandi hazaba ari ahakorera Urwego rw’Igihugu rw’Itangazamakuru, RBA, ko kandi inyigo n’igishushanyo mbonera cy’ikimenyetso cy’Urwibutso byamaze gukorwa neza.
Ati “Turabizeza ko mu muhango wo kwibuka w’umwaka utaha tuzaba dushobora guterana, ikimenyetso cyaramaze kubakwa kugira ngo amateka n’ amazina yabo bibe bishushanyijwe mu nkingi z’ibihe bidashira. Uwifuza kubazirikana afite aho yabikorera.”
Abanyamakuru 50 nibo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yahitanye abarenga miliyoni imwe.

MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW
