Ubuyobozi bw’Ikigo cy’u Rwanda gikora imirimo itandukanye ifitanye isano n’ubwikorezi bwo mu kirere, cyane cyane bishingiye ku gukoresha kajugujugu, ‘Akagera Aviation” bwatangaje ko umuyobozi Mukuru wacyo, Patrick Nkulikiyimfura yapfuye.
Akagera Aviation yatangaje ko yapfuye ku wa 12 Mutarama 2026 imushimira umusanzu we mu iterambere ryayo.
Kuri X yagize ati “Yari umuyobozi w’icyerekezo, wagize uruhare rukomeye mu iterambere rya Akagera Aviation ndetse n’urwego rw’ubwikorezi bwo mu kirere mu Rwanda muri rusange. Twifatanyije n’umuryango we n’inshuti mu kababaro barimo.”
Nkulikiyimfura Patrick w’imyaka 57 y’amavuko mbere y’uko ajya muri Akagera Aviation, yakoze imyaka itari micye muri RwandAir, aho yari ashinzwe ibikorwa (Operations).

UMUSEKE.RW
