Umuryango wa gikirisitu udaharanira inyungu witwa ‘Comfort My People Ministry’ wasaniye inzu umupfakazi wa Jenoside yakorewe Abatutsi witwa Mukandori Dancille, utuye mu Karere ka Rwamagana.
Umuryango ‘Comfort My People Ministry’ wasaniye uyu mukecuru nk’igikorwa kimwe mu byo usanzwe ukora byo gufasha abatishoboye, by’umwihariko abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.
Mukandori atuye mu Mudugudu wa Marembo, Akagari ka Nyarukombe, mu Murenge wa Muyimbu ho mu Karere ka Rwamagana.
Yishimiye by’ikirenga inzu yasaniwe ngo kuko ari kimwe mu bibazo by’ingutu yari afite.
Avuga ko yahoranaga impungenge z’uko inzu yari atuyemo yashoboraga kuzamugwaho kandi nyamara nta mikoro ahagije yo kuyisana yari afite.
Ati “Nta bushobozi nari mfite bwo kuba nayisana. Bayishyizeho umucanga na sima, bayikorera amasuku yose, bashyiraho fondasiyo, inzugi zikomeye n’ibindi. Ubu ndaryama ntekanye kubera uyu muryango.”
Akomeza avuga ko muri Jenoside yiciwe umugabo n’abana ariko agira amahirwe arokokana n’umwana w’umukobwa kuri ubu akaba afite abuzukuru babiri.
Mukandori yashimiye umuryango wa Comfort my People wamusaniye inzu
Pastor Willy Ntayoberwa Rumenera, Umuyobozi akaba n’uwashinze Comfort my People Ministry yavuze ko mu ntego z’uyu muryango harimo gufasha abatishoboye by’umwihariko kubakira no gusana inzu z’abarokotse Jenoside byose bigaherekezwa no kuvuga ubutumwa bwiza.
Avuga ko ibi bikorwa bisobanuye guhumuriza abantu kandi bikaba no mu mujyo wo kwibuka ariko abantu baniyubaka nk’uko insanganyamatsiko yo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ibivuga.
Ati:” Amagambo agomba kujyana n’ibikorwa.”
Pastor Rumenera yahumurije Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ababwira ko u Rwanda rufite ubuyobozi bwiza burangajwe imbere na Perezida Paul Kagame wahagaritse Jenoside amahanga arebera.
Ati:” Dukomeze dukundane tugire ubumwe, twubake u Rwanda rwiza turigire paradizo.”
Umuyobozi ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu Murenge wa Muyumbu Adolphe Gashumba avuga ko bashimira uruhare rwa Comfort my People mu bikorwa by’iterambere.
Ati:” Icya mbere ni uko uyu muryango ufasha abaturage mu kwivana mu bukene no gufasha abarokotse Jenoside batishoboye cyane cyane muri iki gihe twibuka ku nshuro ya 32.”
Avuga ko gusanira Mukandori bigiye gukomeza kumufasha kudaheranwa n’agahinda no kumva ko atari wenyine ko hari inshuti, abavandimwe n’igihugu bamuhoza ku mutima.
‘Comfort my people’ yashinzwe mu 2006, ni umuryango utagamije inyungu ushingiye ku myizerere ya gikirisitu, wagize uruhare mu guhindura ubuzima bw’abantu banyuranye barimo n’abagizweho ingaruka na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Uretse kubakira abatishoboye, uyu muryango unafasha mu gusubiza ku murongo abana bo ku muhanda n’urubyiruko rwabaswe n’ibiyobyabwenge aho banyuzwa mu kigo cyatangijwe n’uyu muryango ndetse kugeza ubu batangiye ubuzima bushya.

Pastor Willy Ntayoberwa Rumenera, Umuyobozi wa Comfort my People Ministry





NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW
