Nyuma y’umwaka umwe gusa imaze ikina Shampiyona y’u Rwanda ndetse ikayegukana, Al-Hilal SC yo muri Sudani, yaranzwe no kubaho kinyamwuga ndetse yereka Abanyarwanda ko ruhago yabo ikirimo ibihanga.
Mu Ukwakira 2025, ni bwo amakipe atatu yo muri Sudani arimo Al-Merrikh, Al Hilal SC Omdurman na Al Ahli SC Wad Madani, yemerewe gukina Shampiyona y’u Rwanda nyuma y’ubusabe bwayo bitewe n’uko kuva muri Mata 2023 iwabo nta Shampiyona ihaba kubera intambara.
Mu itangazo ryagenewe abanyamakuru, Rwanda Premier League ishinzwe Shampiyona y’u Rwanda, yavuze ko yahaye umugisha ubusabe bw’aba banya-Sudani.
Bagize bati “Kuri uyu wa Kane, tariki ya 23 Ukwakira 2025, Al-Merreikh SC yakiriwe ibaruwa ivuye muri FERWAFA yemerera ikipe guhatana muri Rwanda Premier League muri uyu mwaka w’imikino, guhera mu Ugushyingo.”
“Ishyirahamwe rya Ruhago mu Rwanda ryasobanuye ko hazakurikizwa amategeko n’amabwiriza agenga amakipe yo mu Rwanda, ndetse n’aya FIFA arebana n’amakipe akina amarushanwa yo hanze y’Ibihugu byayo.”
“FERWAFA yasabye kandi ko Al-Merreikh imenyesha CAF ko igiye gukina mu Rwanda. Inama y’Ubuyobozi y’ikipe yemeje ko igiye kubikoraho. Ishyirahamwe rya Ruhago muri Sudani na CAF biri kuzuza ibisabwa byose ngo ikipe yemererwe gukina bidasubirwaho.”
N’ubwo hasohotse iryo tangazo ariko, mbere hari habanje kuza ubusabe bwa Al-Hilal SC na Al Ahli SC Wad Madani zari zasabye gukina Shampiyona y’u Rwanda.
Kuva ubwo, aya makipe yo muri Sudani yari yemerewe n’ubwo Al Ahli SC Wad Madani yo byarangiye itaje gukina mu Rwanda.
Aya makipe abiri yo muri Sudani yatangiye gukina BK Pro League ariko asanga izo mu Rwanda zo zaratangiye ndetse zigeze ku munsi wa Karindwi.
Kuva ubwo, Al-Hilal SC yatangiye urugendo rwo gukina Shampiyona kugeza iyegukanye n’amanota 73 habura imikino itatu ngo isozwe.
Mu rugendo rw’iyi kipe muri Shampiyona y’u Rwanda, hari byinshi Abanyarwanda bagakwiye kuba bayigiraho byafasha ruhago y’u Rwanda.
Imiyoborere ikora kinyamwuga!!
Kimwe mu byo Al-Hilal SC yagaragaje, ni imiyoborere ishingiye ku bunyamwuga kuruta ibindi.
Imikorere n’imigenzereze y’iyi kipe, yeretse Abanyarwanda ko kuyobora kinyamwuga ari inkingi yo kugera ku byiza no ku musaruro mwiza mu mupira w’amaguru.
Uwavuga ibi, yaba ashingiye ku buzima iyi kipe yabayemo uhereye aho yari ituye kugeza aho yitorezaga.
Kubaho kinyamwuga!
Ni ikipe yongeye kwibutsa Abanyarwanda ko ntacyo wageraho mu gihe cyose waba utabayeho kinyamwuga mu buzima bw’ikipe bwa buri munsi.
Kimwe mu bisobanura ibi, ni uburyo aba banya-Sudani batigeze binubira gufatanya gukina Shampiyona n’andi marushanwa yarimo ya CAF Champions League kandi ikirenze kuri ibyo, yigeze no gutakaza abarenga 15 bari bagiye mu makipe y’Ibihugu mu Gikombe cya Afurika giheruka kubera muri Maroc.
Imitoreze ifite ubushobozi!
Imikinire y’iyi kipe yo muri Sudani, yagaragaje urwego rw’imitoreze yayo. Ikirenze kuri ibi kandi, ni ikipe ikina abayireba bakabona irakina ibintu bifite uko bishushanyije kuva ku izamu kugera ku gukora igitego.
Ubushobozi bwo mu kibuga [abakinnyi beza]!!
Al-Hilal SC yeretse abakunzi ba ruhago mu Rwanda ko udashobora kugera ku ntego zagutse mu gihe cyose waba udafite abakinnyi bari ku rwego rwiza kandi bafite ibyo bakoze ahandi.
Bamwe mu bakinnyi beza b’iyi kipe banayisunitse mu marushanwa Nyafurika no muri Shampiyona y’uyu mwaka, harimo Girumugisha Jean Claude ukomoka i Burundi, Adama Coulibaly ukomoka muri Mali, umunyezamu, Soufiane Uedraogo ukomoka muri Burkina Faso, Ernest Luzolo Nsita ukomoka muri RDC, Ubuela Steven nawe wo muri RDC n’abandi.
Kubyaza umusaruro gukinira mu rugo mu marushanwa Nyafurika!!
Ikindi kiri mu bikomeye iyi kipe yerekanye kandi cy’ingenzi, ni ugutsindira mu rugo mu marushanwa Nyafurika ya CAF Champions League.
Mu mikino yose Al-Hilal SC yakiniye kuri Stade Amahoro, yahatsindiwe umwe gusa wo kwishyura muri ¼ cy’amarushanwa Nyafurika ubwo yatsindwaga na RS Berkane yo muri Maroc igitego 1-0.
Mu rwego rwo kubyaza umusaruro gukinira mu rugo, iyi kipe yo muri Sudani yahatsindiye Mamelodi Sundwons yo muri Afurika y’Epfo, MC Alger yo muri Algérie na FC Saint-Éloi Lupopo yo muri RDC.
Abanyamupira batandukanye, bemeranya ko iyi kipe yatumye hagaragara icyuho kiri mu mupira w’u Rwanda mu bice bitandukanye.


UMUSEKE.RW
