Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Dr. Abiy Ahmed, yaganirije Abanyarwanda 128 biga muri icyo Gihugu ibijyanye n’ubuvuzi n’ubuzima, kimwe n’abandi Banyafurika barenga 400 bigayo.
Ni igikorwa cyabaye ku Cyumweru tariki 25 Gicurasi 2026.
Leta y’u Rwanda binyuze muri Minisiteri y’Ubuzima yohereza abanyarwanda kwiga ibijyanye n’ubuvuzi muri Ethiopia mu rwego rwo kongera abakora mu buzima binyuze muri gahunda ya ‘4×4’, igamije guteza imbere ubuvuzi n’ubuzima mu Rwanda.
Dr. Abiy Ahmed yanditse kuri X ko mu mugoroba yasangiye ifunguro n’abavandimwe b’abanyarwanda 128 bo mu rwego rw’ubuvuzi bari muri Ethiopia mu mahugurwa yihariye kimwe n’abandi Banyafurika barenga 400 baturuka mu bice bitandukanye by’Umugabane.
Asobanura ko abo ari Umuryango mugari w’Abanyafurika b’abahanga mu Bugenge biyemeje guteza imbere ibyo umugabane ukeneye mu buvuzi.
Ati “Binyuze mu kwiga n’intego dusangiye, turi kubaka Afurika ifite ubuzima.”
Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Abiy Ahmed, yifurije Abanyafurika umunsi mwiza wahariwe Afurika.
Buri tariki 25 Gicurasi kuva mu 1963, ibihugu bya Afurika byizihiza, Umunsi wa Afurika, iyi ikaba itariki Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika washingiweho nyuma uzakuvamo Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe.
Dr. Abiy Ahmed yanditse kuri X ko mu myaka 63 ishize, abakurambere bateraniye i Addis Ababa bakarota ukwishyira ukwizana n’ubumwe bwa Afurika, izo nzozi zabo zikaba zaramurikiye ahazaza.
Ati “Uyu munsi, Ethiopia nk’ishingiro ry’ubumwe bwa Afurika iri kumwe n’ibihugu bya Afurika mu mwuka w’ubumwe.”
Yavuze ko ibyakozwe ari bike ko bityo amagambo yakavuyemo ibikorwa mu gusohoza amazerano.


MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW
