Abakoresha imbuga nkoranyambaga bacitse ururondogoro nyuma y’amashusho yagaragaye ku mbuga nkoranyambaga, umugore “bahamagara Shadia” akubita uwo ‘yitaga umugabo we inshyi z’amatwi, avuga ko amufashe amuca inyuma’.
Ni amashusho yasakaye kuva mu mpera z’icyumweru hagati ya tariki 30 na 31 Gicurasi 2026.
Aya mashusho agaragaza ko yafashwe mu masaha y’ijoro ku muhanda KK159 ST uri mu mujyi wa Kigali.
Aya mashusho yerekana mugore uba uhamagarwa Shadia akubita umugabo we avuga ko amufashe amuca inyuma.
Uwo Shadia aba abwira abari aho ngo “mufate amashusho” ariko akababuza kumwitambika. Ati “Ntimunyitambike!”
Mu bitekerezo biri ku rukuta rwa Facebook UMUSEKE, abantu batandukanye banenga Shadia n’ubuyobozi budakunze gukurikirana ikibazo cy’abagabo bahohoterwa nk’uko biba ku mugore wahohotewe, hari n’abandi babihuza n’ihame ry’uburinganire ryumviswe nabi.
Uwitwa Tuyishimire Viollete yanditse ko nubwo atarubaka, ariko ayo mashusho amuteye agahinda.
Ati “Ni ukuri reka mbabwize ukuri mbanumva uko byagenda koze niyo umugabo yaba atagukunda, mba numva wamwubahisha mu bandi.”
Uyu agaragaza ko ababana bakwiriye kwihanganirana ntibiteze rubanda.
Uwitwa Ndayishimiye Alex we avuga ko ashima ko uwo mugabo atigeze akora igikorwa cyo gusubiza umugore ngo amukubite kuko byari kumugeza muri gereza.
Ati “Komeza wibereho ubuzima wigenzura aho kujya gereza. Imana izi byose komera ukomeze ube intwari.”
Uwiyita Bosco Tuyizere we avuga ko Polisi yari ikwiriye kwinjira muri iki kibazo uwo mugore akabibazwa.
Eustache Uwizera ati “Kudatabara umuntu uri mu kaga ni icyaha gihanwa n’amategeko.”
Mpano Fanny we avuga ko abagore n’abagabo amategeko aba akwiriye kubahana kimwe mu gihe bakoze ihohotera.
Yanditse ati “Abagore nkaba bakwiye igororero.”
Si ubwa mbere ku mbuga nkoranyambaga hakwiriye amashusho y’ababana umwe ari gukorera ihohotera undi mu ruhame.
Muri Gashyantare 2026, nabwo umugore yagaragaye akubita inshyi umugabo we amuziza ko yari yiriwe amafaranga mu mikino y’amahirwe (betting).
Uwo mugore byarangiye Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rumutaye muri yombi, ndetse na we nyuma asaba imbabazi mu mbuga nkoranyambaga avuga ko ibyo yakoze bitari bikwiriye.
Turacyagerageza kuvugisha inzego bireba kuri iki kibazo.

UMUSEKE.RW
