Ibiceri 600 byamuhesheje Miliyoni 10 Frw

Tuyizere Josiane wo mu Karere ka Rubavu, yabaye umunyamahirwe watsindiye Miliyoni 10 Frw mu Ikompanyi y’Imikino y’amahirwe [Betting] ya ‘Winner Rwanda’ nyuma yo gushyiraho ibiceri 600 Frw.

Umuhango wo gushyikiriza uyu munyamahirwe amafaranga yatsindiye, wabaye kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 3 Kamena 2026.

Tuyizere Josiane yashyikirijwe Sheki iriho 10,000,000 Frw yatsindiye biciye mu mukino uzwi ku izina ry’akadege [Max Aviator Jackport].

Josiane usanzwe ari umukiriya wa Winner Rwanda, yavuze ko yakinnye bisanzwe umukino asanzwe ashakiramo amahirwe wo kugurutsa akadege ariko kubera ko ibikubo byari hejuru, agatangira kubona amafaranga yashyizeho agenda yikuba.

Yakomeje avuga ko andi mafaranga menshi yari yarabashije gutsindira muri iyi Kompanyi, angana n’ibihumbi biri hagati ya 200-300 Frw.

Yavuze ko aya mafaranga yatsindiye agiye kumufasha guhindura ubuzima ndetse yibutsa abaadakina iyi mikino ko babishyizemo ubushake nabo umunsi wabo wazagera.

Iyi Kompanyi y’imikino y’amahirwe, iri mu zikomeje kuzamura icyizere mu bakiriya bayo bitewe n’ibikorwa bitandukanye ikunze gukora ndetse n’ubunyangamugayo bwayo.

Tuyizere Josiane w’i Rubavu yatsindiye 10,000,000 Frw yakinishije 600 Frw
Yahise ahabwa Sheki y’amafaranga yatsindiye
Josiane yari mu byishimo
Akanyemuneza kagaragaraga ku maso ye
Yahise ashyira umukono kuri Sheki yahawe kugira ngo yemererwe kuyibikuza
Umunyamakuru wa B&B Kigali FM, Nasri, ari mu bafatanye agafoto na Tuyizere
Rusine nawe yari ahari
Benshi bifuzaga kwifotozanya na Josiane

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *