Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwatangaje mu rwego rwo guhangana n’ikibazo cy’inkongi zikunze kwibasira Agakiriro ka Gisozi, bwafashe icyemezo cyo kwimura abahakoreraga kugira ngo bagabanye ubucucike.
Agakiriro ko ku Gisozi kamaze kwibasirwa n’inkongi inshuro zirindwi kuva mu 2017, ndetse igitera ikizitera gikomeje kuba urujijo.
Mu mpera za Gicurasi 2025 ubwo gaheruka gushya hahiye igice kinini cyane gitunganyirizwamo ibijyanye n’ububaji .
Umujyi wa Kigali wemeje ko ugamije kwimura abakorera mu Gakiriro ka Gisozi cyane cyane abakora iby’ububaji n’ububiko bw’ibikoresho.
Umuyobozi Wungirije w’Umujyi wa Kigali Ushinzwe Ibikorwaremezo, Eng. Dusabimana Fulgence, yabwiye RBA ko habonetse ubutaka bwisanzuye mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Jabana, ahashobora kwimurirwa ibikorwa byakorerwaga muri aka Gakiriro .
Eng Dusabimana avuga ko uko kwimurwa kw’abakorera mu Gakiriro ahanini byatewe nuko hari ubucucike kandi nta mihanda yari ihari bityo rimwe na rimwe haba inkongi bikabangamira ibikorwa by’ubutabazi.
Ati “ Abantu bava mu mujyi, abantu bahabonaga nk’ahantu hanini. Ariko abantu bari hariya, bikubye inshuro zirenga enye ugereranyije n’abari hariya mu mujyi.
Akomeza ati “ Mu by’ukuri igituma hari ibikorwa bigomba kwimuka gikomeye ni uko harimo ubucucike ku buso buto buhari ari nacyo gituma udashobora kubona aho abantu bakorera, ubone ya mihanda ukeneye, ari nayo mpamvu Polisi ijya kuzimya ikamara umunsi wose itarabasha kugera aho ijya kuzimya , ntabwo kwimuka kw’agakiriro kwatangijwe ni uko leta hari indi mishinga izashyira hariya.”
Umujyi wa Kigali uvuga ko abakoreraga mu Gakinjiro ka Gisozi bagiraga uruhare mu kwanduza ikirere kubera ibintu bitumuka bivuye mu byo bakora.
Yagize ati “ Twasababwe gushaka ahantu hanini hahagije, hatari indani mu mujyi. Birajyana no kugezayo imihanda, birajyana n’ibindi. Icyo dushaka ni ukureba ngo izi nkongi ziterwa ni iki ? zakwirindwa gute ? Kwanduza ikirere biraterwa n’iki, twabigabanya gute ko abantu bamaze kubikuba kane. “
Nyuma y’inkongi yabaye umwaka ushize, Umujyi wa Kigali wari wafashe ingamba zitandukanye zigamije gukumira no kwirinda inkongi zirimo gukuraho inyubako zitemewe nk’utuzu n’ububiko bwubatse mu bice rusange, kongera ubugenzuzi kugira ngo ahagenewe imihanda habungabungwe, no gukomeza ubukangurambaga ku bijyanye n’ubwirinzi bw’inkongi, imikoreshereze iboneye y’ahantu hahurira abantu benshi n’itegeko rigenga umutekano mu mijyi.
Umujyi wa Kigali uvuga ko Agakiriro ka Gisozi gakorera ku buso bwa hegitare zirenga zirindwi (7Ha) ariko ugasanga abantu ari benshi kuruta ubuso bakoreramo.

UMUSEKE.RW
