Bugesera FC yahembye amezi atatu mbere yo gukina na Rayon

Nyuma y’iminsi bicira isazi mu maso ndetse abakinnyi bakagera aho guhagarika imyitozo kubera kudahembwa, abakinnyi ba Bugesera FC bahembwe ibirarane by’imishahara y’amezi atatu mbere yo gukina na Rayon Sports uyu munsi.

Kuri uyu wa kabiri Saa Kumi n’Ebyiri n’Igice z’Umugoroba kuri Kigali Pelé Stadium, Rayon Sports irahakirira Bugesera FC mu mukino w’umunsi wa 33 wa Shampiyona y’u Rwanda y’Icyiciro cya mbere.

Mbere yo guhura na Murera, abakinnyi ba Bugesera FC babanje guhabwa imishahara yose y’amezi atatu bari baberewemo n’ubuyobozi bwabo.

Ikirenze kuri ibi kandi, iyi kipe imaze iminsi ine mu mwiherero aho amakuru ava mu mbere yayo, avuga ko umukino w’uyu munsi bawiteguye neza kurusha indi yose biteguye muri uyu mwaka w’imikino.

Uyu mukino ufite igisobanuro kinini kuri Rayon Sports, cyane ko biyisaba kuwutsinda kugira ngo yiyongerere amahirwe yo kuzaba iya kabiri muri Shampiyona kugira ngo ibashe kubona itike yo kuzakina amarushanwa Nyafurika ya CAF Confederation Cup 2026-27.

Bugesera FC yahembwe amezi atatu

UMUSEKE.RW

Share This Article