La Jeunesse FC yabonye abatoza bashya

Nyuma yo kudakomezanya na Sogonya Hamiss ‘Cyishi’, La Jeunesse FC yo mu cyiciro cya kabiri, yamaze guha akazi abarimo Mbonimpa Haruna utoza ingimbi za AS Kigali.

Iyi kipe yo ku Mumena yatangiye gutegura umwaka w’imikino 2026-27, ndetse yanatangije imyitozo.

Amakuru UMUSEKE wamenye, avuga ko La Jeunesse FC yamaze guha akazi Mbonimpa Haruna ‘Bangala’ nk’umutoza wungirije ariko akaba umutoza mukuru w’abatarengeje imyaka 20 na Bakundakabo Rashid nk’umutoza mukuru.

Rashid ubu ari muri Rutsiro FC nk’umutoza wungirije mu gihe Bangala we ari umutoza mukuru w’ingimbi za AS Kigali zitarengeje imyaka 20.

Muri uyu mwaka w’imikino, La Jeunesse FC ntabwo yabashije kuza mu makipe umunani yahataniye kuza mu cyiciro cya mbere nyamara mu ushize yari muri ane n’ubwo itabashije kuzamuka.

Bangala yahise atangiza imyitozo y’iyi kipe yakozwe n’abakinnyi bake ku wa mbere, tariki ya 25 Gicurasi 2026.

Mbonimpa Haruna ‘Bangalla’ yagizwe umutoza wungirije muri La Jeunesse FC

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *