Nyuma yo kwemeranya kuzabana nk’umugore n’umugabo byemewe n’amategeko, Umunyamakuru wa B&B Kigali FM mu gice cy’imikino, Abel Deus Kwizera n’umukunzi we, Sandra Butera bemeje ko bazakora ubukwe tariki ya 15 Kanama 2026.
Muri Werurwe uyu mwaka, ni bwo Deus yambitse Sandra impeta ya ‘fiançailles’, amusaba kuzamubera umugore mu buryo bw’amategeko.
Ni nyuma y’uko aba bombi bari bamaze imyaka ibiri bari mu munyenga w’urukundo waje kuvamo kwemeranya kuzabana.
Abel Kiwizera ukora mu kiganiro cy’imikino cya B&B Kigali kizwi nka ‘Sports Ba’, yakoreye ibitangazamakuru birimo RadioTV10 na Flash FM.

UMUSEKE.RW
