Guverinoma y’u Rwanda yamaganye amasezerano Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) yagiranye n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR, arimo ingingo z’uko uwo mutwe uzisenya ubwawo ushyira intwaro hasi, ukanasezerera abarwanyi bawo. U Rwanda ruvuga ko ayo masezerano anyuranyije n’ibikubiye mu masezerano y’amahoro ya Washington, asaba Kinshasa gusenya FDLR.
Ku wa Kabiri tariki ya 28 Nyakanga 2026, Minisitiri ushinzwe Ukwishyira hamwe kw’Akarere muri RDC, Floribert Anzuluni, hamwe n’Umuvugizi wa Guverinoma, Patrick Muyaya, batangaje ko FDLR yamaze gusinya amasezerano yo gushyira intwaro hasi, gusezerera abarwanyi no kubashyira mu bigo by’agateganyo.
Minisitiri Anzuluni yavuze ko ayo masezerano ari imwe mu ntambwe RDC yateye mu gushyira mu bikorwa amasezerano y’amahoro yashyiriweho umukono i Washington, avuga ko FDLR yemeye gusesa umutwe wayo no guhitamo ahazerekezwa abarwanyi bayo.
Ati “Uyu munsi twishimiye kubamenyesha ko habaye impinduka ikomeye ku kibazo cya FDLR. FDLR nyuma y’ibikorwa bimaze igihe, yasinye amasezerano yo gushyira intwaro hasi, gusezerera abarwanyi no kubashyira ahantu bacumbikirwa by’agateganyo.”
Anzuluni yavuze ko bamwe mu barwanyi ba FDLR, barimo n’abakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bashobora gusubira mu Rwanda, abandi bakajya mu bindi bihugu.
Yongeyeho ko Umuryango Mpuzamahanga uzafasha abazavuga ko bafite impungenge z’umutekano wabo nibaramuka bagarutse mu Rwanda.
Yavuze kandi ko hashyizweho komisiyo ihuriweho na Guverinoma ya RDC, abayobozi ba FDLR n’abafatanyabikorwa mpuzamahanga izakurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’ayo masezerano.
Umuvugizi wa Guverinoma ya RDC akaba na Minisitiri w’Itangazamakuru, Patrick Muyaya, yavuze ko ijambo “gusenya” rikoreshwa mu masezerano ya Washington ridakwiye gusobanurwa nko kwica abarwanyi ba FDLR.
Ati “Gusenya ntabwo bivuze kwica.”
Ku wa Gatatu tariki ya 29 Nyakanga 2026, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe, yavuze ko ayo masezerano hagati ya RDC na FDLR nta sano afitanye n’amasezerano y’amahoro ya Washington.
Mu butumwa yanyujije ku rubuga X, yanditse ati “Isinywa ry’ibyiswe amasezerano hagati ya se (Leta ya RDC) n’umuhungu we (FDLR), ndetse n’umwuka mubi (ingengabitekerezo ya Jenoside), nta na hamwe rihuriye n’amasezerano y’amahoro ya Washington kuko nta hantu na hamwe ariteganya.”
Nduhungirehe yavuze ko FDLR itari mu mpande zashyize umukono ku masezerano ya Washington, ahubwo ko ari ikibazo ayo masezerano yasabaga RDC gukemura binyuze mu gusenya uwo mutwe, aho kuwugirana amasezerano.
Yibukije ko Kinshasa yari yihaye iminsi 90 yo gusenya FDLR, ariko icyo gihe kikarangira icyo gikorwa kitarakozwe. Yavuze ko aya masezerano mashya ari uburyo bwo gutinza no kuyobya ishyirwa mu bikorwa ry’ibyemeranyijwe.
Amb. Nduhungirehe yongeyeho ko kuva amasezerano ya Washington yashyirwaho umukono ku wa 4 Ukuboza 2025, Guverinoma ya RDC itakomeje gusa kongera ubufasha bwa gisirikare iha FDLR, ahubwo yanakomeje kwinjiza benshi mu barwanyi b’uyu mutwe mu ngabo zayo.
Ati “Yanihutishije gahunda yo gukomeza imiterere ya politiki y’uyu mutwe ushingiye ku ngengabitekerezo ya Jenoside, ibinyujije mu gukoresha bamwe mu banyapolitiki bafitanye isano n’ubutegetsi bwa kera kandi baba i Burayi, by’umwihariko Jean-Luc Habyarimana, Fabien Singaye, Thomas Nahimana na Thadée Kwitonda.”
MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW
