Myugariro w’ikipe y’Ingabo uhanzwe amaso, Madou Zon wari kapiteni wa TP Mazembe, yatangiye akazi.
Uyu Muunya-Burkina Faso, yatangiye Imyitozo muri APR FC ku wa 20 Nyakanga 2026.
Amadou wari mu bakinnyi ngenderwaho muri TP Mazembe, yitezweho kuzafasha ikipe y’Ingabo gukabya inzozi zayo zo kujya mu matsinda y’amarushanwa Nyafurika ya CAF Champions League 2026-27.
Ikipe y’Ingabo ikomeje imyitozo aho umwaka wayo w’imikino 2026-27, izawungirira ku Irushanwa rya CECAFA Kagame Cup 2026 izabera i Kigali guhera tariki ya 24 Nyakanga uyu mwaka.







UMUSEKE.RW
