Muhanga: Rerabo Francine w’Imyaka 40 y’amavuko, yapfiriye mu nzu yarimo n’umugabo we, wavuze ko yumvise atangiye kuruka agira ngo ni isindwe aramuhunga.
Urupfu rw’uyu mubyeyi Rerabo Francine rwabereye mu Mudugudu wa Gitaba, Akagari ka Mbuga Umurenge wa Nyabinoni.
Bamwe mu baturage babwiye UMUSEKE ko uyu Rerabo Francine bamusanze mu Kabari arimo gusangira inzoga n’abandi bantu, bagakeko ari zo ntandaro y’urupfu rwe.
Umwe yagize ati: “Yatashye asa n’uwasinze turakeka ko inzoga yanyoye zitari zujuje ubuziranenge.”
Cyakora Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyabinoni, Ndayisaba Aimable avuga ko nta kimenyetso cyerekana ko inzoga uyu mugore yanyoye ari zo ntandaro y’urupfu rwe, kubera ko yazisangiye n’umugabo we bari kumwe baratahana.
Ati: “Amakuru dufite avuga ko bageze mu rugo bararyama, hanyuma umugore atangira kuruka ku buriri, umugabo abibonye ahitamo kumuhunga ajya kuryama mu kindi cyumba.”
Ndayisaba avuga ko Rerabo Francine yakomeje kuruka mu cyumba yari arimo wenyine kugeza ashizemo umwuka.
Ndayisaba yabwiye UMUSEKE ko umugabo yakomeje gutegereza ko umugore abyuka araheba, agiye kureba asanga yarangije gupfa atabaza abaturage bagenzi be.
Yakomeje agira ati: “Yavuze ko yamenye ko yapfuye ari uko agiye kumubyutsa.”
Ubwo twateguraga iyi nkuru, Gitifu w’Umurenge wa Nyabinoni, Ndayisaba Aimable yatubwiye ko bamaze kubimenyesha Inzego z’Ubugenzacyaha na Polisi bakaba bategereje ko iperereza ku cyaba cyateje uru rupfu ritangira.
Umurambo wa Nyakwigendera wajyanwe mu Bitaro bya Nyabikenke gukorerwa isuzuma.
MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Muhanga
