Urubanza Idrissa Ouedraogo aregamo Ishimwe Vestine rwasubitswe

Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwasubitse urubanza Idrissa Ouedraogo yarezemo Ishimwe Vestine, aho asaba gupimisha ‘ADN Test’ no kwerekwa umwana.

Idrissa yitabye Urukiko ari kumwe n’abanyamategeko be, ni mu gihe Ishimwe Vestine yari ahagarariwe n’umunyamategeko we. Ni mu gihe hagitegerejwe urundi rubanza Ishimwe Vestine yarezemo Idrissa .

Umunyamategeko wa Ishimwe Vestine yagaragarije Urukiko ko batiteguye kuburana kuko atabashije kubona umwanya uhagije wo kwiga dosiye kuko atayiboneye ku gihe.

Nyuma yo kumva ubusabe bwabo, umucamanza yanzuye ko icyifuzo cyabo cyubahirizwa bagahabwa umwanya wo gusoma dosiye, urubanza rwimurirwa ku wa 2 Ukwakira 2026.

Mu kirego yagejeje ku Rukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro, Idrissa Ouedraogo yashyize imbere ikibazo cy’umwana avuga ko yabyaranye na Ishimwe Vestine. Avuga ko kuva uyu mwana yavuka atigeze abmubona  kandi yarakomeje gusaba ko amumwereka.

Mu rubanza rwari rwabanje  kubera  mu muhezo,  Idrissa yari yavuvuga    ko afite impungenge ko mu gihe urukiko rwazemeza ko we na Vestine batandukana burundu, kubona umwana bishobora kurushaho kugorana, cyane ko nyina aba mu mahanga.

Ni muri urwo rwego yasabye Urukiko ko mbere y’uko urubanza rw’ubutane rutangira kuburanishwa mu mizi, rwabanza gufata umwanzuro ku cyifuzo cye cyo kubona umwana.

Ikindi kiri muri iki kirego ni icyifuzo cya Idrissa cyo gusaba gukorerwa isuzuma rya ADN we n’umwana.

Idrissa avuga ko hakiriho impungenge ku isano afitanye n’uwo mwana, bityo ko isuzuma rya ADN ryamufasha kumenya neza niba koko ari umubyeyi w’uwo mwana.

Yifuza ko iki kibazo gikemurwa hakiri kare, kuko avuga ko kumenya neza isano bafitanye byamufasha no kumenya inshingano agomba kugira ku mwana nk’umubyeyi.

Inyanyarwanda ivuga ko mu nyandiko yagejeje ku Rukiko, yasabye ko kwerekwa umwana no gukora isuzuma rya ADN byabanza gukemurwa mbere y’uko urubanza rw’ubutane rwatanzwe na Ishimwe Vestine rutangira kuburanishwa mu mizi.

Vestine ni we wabanje gutanga ikirego asaba ko urukiko rubatandukanya burundu n’umugabo we. Mu byo yagaragaje, yavuze ko yashatse gutandukana na Idrissa nyuma y’ibibazo avuga ko byavutse ubwo yamenyaga ko umugabo we yari asanzwe afite abandi bagore.

Mu nyandiko ye, Idrissa ahakana ibyo ashinjwa, avuga ko ibyo Vestine ashingiraho asaba ubutane bitigeze bibaho. Uruhande rwe kandi rwagaragaje ko rudahuriza ku cyifuzo cy’ubutane.

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *