Oyo Nyimba, wari Umwami wa Tooro muri Uganda yatanze ku myaka 34 y’amavuko, nk’uko byatangajwe na Minisitiri w’Intebe.
Nyimba yahawe ubutegetsi ari muto cyane kuko yimye ingoma afite imyaka itatu gusa, bituma aba Umwami muto ku isi ubwo yimikwaga mu 1995.
Uganda nubwo ari igihugu kigendera kuri Repubulika, iyoborwa na Perezida watowe n’abaturage, ariko hari ibice bifite ubwami bwa gakondo bukomeje kuyobora ibice byabwo nk’uko byari bimeze mbere y’ubukoloni.
Ububasha bw’Abami ku rwego rwa politiki bugarukira ku rwego rw’ikimenyetso gusa, ariko bafite ijambo rikomeye mu by’umuco n’imibereho y’abaturage.
Oyo Nyimba Kabamba Iguru Rukidi IV yari Umwami wa Tooro, ubwami buto buherereye mu burengerazuba bwa Uganda hafi y’umupaka w’icyo gihugu na Repubulika ya Demokarasi ya Congo.
Calvin Armstrong Rwomiire Akiiki, akaba ari Minisitiri w’Intebe mu Bwami bwa Tooro, yagize ati “Ni agahinda kenshi n’umutima uremerewe bituma ntangaza urupfu rwa Nyakubahwa Umwami Oyo Nyimba Kabamba Iguru Rukidi IV.”
Ruters dukesha iyi nkuru ivuga ko urupfu rw’uyu Mwami rwatangajwe ahagana saa yine z’ijoro (10:00 p.m.) ku isaha yo muri Uganda kuwa Kane, ariko ntiyatangaza icyamwishe.
Oyo Nyimba yimitswe afite imyaka itatu gusa ku wa 12 Nzeri 1995 nyuma y’urupfu rwa se, Rukirabasaija Patrick David Matthew Kaboyo Olimi III.
Balaam Barugahara, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu muri Uganda, yavuze mbere gato y’itangazwa ry’urupfu rw’umwami wa Tooro ko yarimo kuvurirwa muri Leta Zunze Ubumwe za America.
Calvin Armstrong Rwomiire Akiiki yavuze ko “ari igihombo gikomeye cyane,” yongeraho ko umwami nubwo atigeze ashaka umugore ariko yasize uzamusimbura, bityo ko “ingoma izakomeza.”
Inkuru y’urupfu rwe yateje agahinda kenshi ku mbuga nkoranyambaga muri Uganda, ndetse inavugwa cyane mu bitangazamakuru hirya no hino mu gihugu.


UMUSEKE.RW

ABAMI benshi bima bakiri bato cyane.Uganda ifite ABAMI benshi barimo n’uwa BUGANDA,Ronald Muwenda Mutebi II.Umwami wa nyuma w’u Rwanda,yitwaga Kigeli V Ndahindurwa.Ariko hali umwami ukomeye kurusha abandi abantu benshi batuye isi batajya bamenya.Azaza ryali,azava he,kandi ni iki azakora ?Azaturuka mu ijuru,azaza ku munsi wa nyuma,akureho abayobozi b’isi bose,abe ariwe utegeka isi yose.Ibyo byose byanditse muli bibiliya yawe.Azazura abantu bapfuye baririndaga gukora ibyo imana itubuza,abahe ubuzima bw’iteka,akureho ibibazo byose harimo ubukene,uburwayi,urupfu,akarengane,etc…Abantu bose bareshye kandi bakundane,nkuko bimeze mu ijuru.