Ouedraogo yareze Ishimwe Vestine asaba kwerekwa umwana no gupimisha DNA

Idrissa Ouedraogo yareze Ishimwe Vestine mu Rukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro, asaba ko rutegeka uyu mugore kumwereka umwana avuga ko babyaranye ndetse rugategeka ko hakorwa ibizamini bya DNA.

Ibi bikubiye mu kirego Idrissa Ouedraogo yatanze ku wa 17 Nzeri 2026, nyuma yo guhakana ibyo Ishimwe Vestine yamushinjaga mu rubanza rw’ubutane.

Ishimwe Vestine yatanze ikirego asaba gatanya, avuga ko impamvu ari uko Ouedraogo yamuhohoteraga nyuma yo kumenya ko ngo asanzwe afite abandi bagore.

Mu ibaruwa Ouedraogo yagejeje ku Rukiko, yahakanye ibyo birego, avuga ko nta na kimwe muri byo cyigeze kibaho, nk’uko IGIHE ibitangaza.

Avuga ko ikimubabaza ari uko kuva umwana Ishimwe Vestine avuga ko babyaranye yavuka, atigeze amubona, nubwo yasabye Vestine nshuro nyinshi kumumwereka.

Ouedraogo yasabye Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro gutegeka Ishimwe Vestine kumwereka uwo mwana mu gihe ategereje kuburana mu mizi urubanza rw’ubutane.

Yavuze ko afite agahinda ko kuba atarigeze abona umwana we, cyane ko agiye gutandukana na nyina, kandi akaba afite impungenge ko gutandukanywa n’amategeko bishobora gutuma atazongera kubona uwo mwana, cyane ko nyina aba mu mahanga.

Ikindi Ouedraogo yasabye Urukiko ni ugutegeka ko hakorwa ibizamini bya DNA hagati ye n’umwana, kugira ngo hamenyekane niba koko ari se.

Avuga ko ibyo bizamini byamufasha gukuraho impungenge afite nyuma yo kubuzwa guhura n’umwana, ndetse bikamufasha kumenya no gukomeza inshingano ze nk’umubyeyi.

Mu ibaruwa yagejeje ku Rukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro, Ouedraogo yasabye ko ibyo yasabye byakorwa mbere y’uko urubanza rw’ubutane rwatanzwe na Ishimwe Vestine rutangira kuburanishwa mu mizi.

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *