Mu gihe Abanyarwanda hirya no hino ku Isi bitegura kwizihiza umunsi w’amateka ku Rwanda wo “Kwibohora”, Abanyarwanda batuye i Kampala muri Uganda na bo bateguriwe ibirori bizabahuza mu kwizihiza uyu munsi mukuru, banishimira intambwe igihugu kimaze gutera mu rugendo rw’ubumwe, amahoro n’iterambere.
Kwibohora ni ishingiro ry’urugendo rw’u Rwanda rushya rwubakiye ku bumwe, amahoro, umutekano n’iterambere, ari na yo mpamvu uyu munsi wizihizwa n’Abanyarwanda baba mu gihugu no mu mahanga, bishimira aho igihugu kigeze kiyubaka banazirikana amateka yarugejeje aho rugeze.
Mu rwego rwo kwizihiza #Kwibohora32, Abanyarwanda batuye mu Mujyi wa Kampala muri Uganda bateguriwe ibirori byiswe “Rwanda Liberation Day Party” bizabera kuri Happy Boyz Bar, iherereye mu gace ka Nakulabye, ku wa Gatandatu tariki ya 4 Nyakanga 2026.
Bizaba ari umwanya wo gusabana, kubyinira hamwe no kugaragaza ishema ryo kuba Umunyarwanda mu mwuka w’ubuvandimwe. Abazitabira ibi birori bazasusurutswa na DJ Crush uzaba aturutse mu Rwanda, ndetse n’abandi ba DJ b’abanyarwanda batuye mu Mujyi wa Kampala.
Aba bose bazacuranga indirimbo z’intsinzi, izo gukunda igihugu n’izizihiza Kwibohora, mu gihe gahunda yose izayoborwa na KJOHN na Cube bazwiho guhihibikanira cyane imyidagaduro mu Karere ka Afrika y’Iburasirazuba.
Abateguye ibi birori batangarije inyaRwanda ko kwinjira ari ubuntu, banahamagarira Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda zose ziri i Kampala kuzitabira ari benshi. Ku bakeneye amakuru arambuye, bashobora guhamagara cyangwa izi telefone: 0774149760 cyangwa +250 783 171 330.

