Minisitiri w’Intebe, Dr. Nsengiyumva Justin, yasabye amadini n’amatorero kurwanya inyigisho ziyobya abayoboke bayo, zikababuza gukora no kwiteza imbere.
Yabigarutseho ku cyumweru tariki ya 25 Ukwakira 2026, mu muhango wo kwimika Musenyeri Dr. Gahima Manasseh nka Arikiyepisikopi wa gatanu w’Itorero Angilikani ry’u Rwanda (EAR), akaba n’Umwepisikopi wa Diyosezi Angilikani ya Gasabo.
Uyu muhango witabiriwe n’abayobozi batandukanye muri Guverinoma, barimo Minisitiri w’Intebe, Dr. Nsengiyumva Justin, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Habimana Dominique, na Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Uwimana Consolée n’abandi batandukanye.
Mu ijambo rye, Minisitiri w’Intebe Dr. Nsengiyumva Justin, yabanje gushimira Musenyeri Dr. Mbanda Laurent ku miyoborere ye n’uruhare rw’iri torero mu iterambere ry’igihugu.
Ati “Turashimira cyane Itorero Angilikani ry’u Rwanda ko ritagarukira gusa ku kwamamaza ubutumwa bwiza, ahubwo rikaba ryarakomeje kugira uruhare runini mu rugendo rwo kwiyubaka no gusigasira icyerekezo cyiza cy’igihugu cyacu.”
Minisitiri w’Intebe yasabye kandi amadini gukomeza gusigasira Ubumwe n’Ubudaheranwa mu bayoboke bayo n’Abanyarwanda muri rusange.
Yasabye kandi amadini gusengera ahantu hatekanye .
Ati “Turabashishikariza rero gukomeza kubahiriza ibisabwa byose,kugira ngo ibikorwa byo gusenga bikorerwe ahantu hakwiye kandi hatekanye habereye umunyarwanda mwiza.”
Minisitiri w’Intebe yasabye amadini muri rusange kwigisha inyigisho zitayobya ahubwo zikangurira abayoboke bayo kwiteza imbere.
Ati “ Muri urwo rwego,twongeye gusaba itorero Angilikani ry’u Rwanda n’abandi bayobozi b’amadini n’amatorero bari hano kudufasha gukomeza kwigisha Abanyarwanda ijambo ry’Imana ariko bikajyana no kubakangurira kwigisha inyigisho zitari nziza.”
Yakomeje ati “ Ni uko dusaba Itorero n’andi madini gukomeza kudufasha gukomeza guhindura imyumvire y’abayoboke bayo,no kwamagana no kurwanya inyigisho zitandukanye z’ubuyobe zibuza abantu gukora no kwiteza imbere.”
Musenyeri Dr. Gahima yatorewe kuyobora EAR ku wa 11 Nzeri 2026, asimbuye Musenyeri Dr. Mbanda Laurent wari umaze imyaka umunani kuri uwo mwanya.
Agiye kuyobora iri torero mu gihe cy’imyaka itanu, ishobora kongerwa.




UMUSEKE.RW

