Umurambo wasanzwe mu bwiherero bw’ishuri

Akarere ka Rusizi kari mu ibara ritukura cyane

Rusizi: Umusaza w’imyaka 61 y’amavuko wari umaze iminsi itatu abuze yasanzwe mu bwiherero bw’ishuri yapfuye.

Nsengumuremyi Modeste, ni uwo mu mudugudu wa Ruguti, akagari ka Kamanu, umurenge wa Nyakabuye.

Amakuru UMUSEKE wamenye avuga ko yari amaze iminsi itatu yarabuze mu rugo, ngo umuryango we ntiwatanga amakuru.

Umurambo we wabonetse mu bwiherero bw’ishuri rya Nyakabwende kuri uyu wa Kane tariki 17 Nzeri 2026 mu masaha ya saa munani z’amanywa.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyakabuye, Kamali Kimonyo yahamirije UMUSEKE iby’aya makuru, avuga ko yamenyekanye hari umunyashuri ugiye mu bwihero bw’ishuri bwari busanzwe bukoreshwa.

Ikishe uriya musaza ngo ntabwo kiramenyekana.

Ati “Amakuru ni yo, twabimenye saa munani z’amanywa hari umwana ugiye mu bwiherero bwari busanzwe bukoreshwa,  amubona mu mwobo hasi. Icyamwishe ntabwo kiramenyekana.”

Mu butumwa uyu Munyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge Kimonyo yahaye abaturage yabibukije gutangira amakuru ku gihe.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangiye gukora iperereza. Umurambo ntabwo urashyingurwa bawujyanye mu bitaro bya Mibilizi gukora isuzuma.

MUHIRE Donatien
UMUSEKE.RW/ RUSIZI

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *