Imikoranire ya SKOL na Rayon Sports yashyizweho akadomo

Nyuma y’imyaka 12 uruganda rwa SKOL Ltd na Rayon Sports bafitanye amasezerano y’imikoranire, impande zombi zemeranyije gusoza uru rugendo buri ruhande rugatangira ubuzima bushya.

Tariki ya 8 Kamena 2026, ni bwo uruganda rwenga ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye rwa SKOL Ltd, rwatangaje ko urugendo rw’imyaka 12 rwagendanagamo na Rayon Sports, rwashyizweho akadomo.

Ibi byatangajwe binyuze mu Itangazo uru ruganda rwageneye itangazamakuru, aho rwavuze ko impande zombi zitazakomezanya nyuma y’icyo gihe bakorana.

Amasezerano ya mbere izi mpande zakoranye, yakozwe tariki ya 15 Gicurasi 2014.

Icyo gihe, yari amasezerano y’imyaka itatu y’imikoranire, yari afite agaciro ka Miliyoni 47 Frw Rayon Sports yari yemerewe kujya ihabwa buri mwaka.

Nyuma y’iyo myaka itatu, hasinywe andi masezerano mashya ya miliyoni 66 Frw buri mwaka mu gihe cy’imyaka itanu yakurikiyeho.

Muri icyo gihe cy’imikoranire mu myaka yose ishize, SKOL yatangaga 1,000,000 Frw ku kwezi y’ikirango cyayo cyari ku modoka ya Rayon Sports ubwo yar igikora itaragira ikibazo ndetse n’ibikoresho Murera yifashisha ku kibuga haba ku mikino yakiriye cyangwa mu myitozo.

Iyi kipe yari yemerewe kandi kwaka inguzanyo y’amafaranga muri SKOL mu gihe iyakeneye mu bikorwa bitandukanye byihutirwa, ikagira uburyo iyishyuramo binyuze mu masezerano bari bafitanye.

Uru ruganda rwari rwaremereye Rayon Sports agahimbazamusyi kangana na 6,000,000 Frw mu gihe cyose yegukanye Igikombe cy’Amahoro, rwanatangaga kandi miliyoni 20 Frw zo kugura imyambaro y’ikipe buri mwaka w’imikino.

Muri Nzeri 2017, ni bwo SKOL yatashye ku mugaragaro ikibuga cy’ubwatsi bw’ubuterano cyubatse mu Nzove kuri uru ruganda, cyuzuye gitwaye hafi miliyoni 100 Frw ndetse igishyikiriza iyi kipe nk’ikizajya kiyifasha imyitozo kikanafasha ikipe y’Abagore mu kuhitoreza no kuhakirira imikino ya Shampiyona.

Mbere y’uko ihabwa iki kibuga, Rayon Sports yari imaze iminsi nta cyayo cyihariye igira cyo gukoreraho imyitozo ndetse byayisabaga gukodesha ibibuga byo kwitorezaho birimo icyo kuri Stade Mumena yishyuraga ibihumbi 200 Frw buri kwezi.

Uretse kubaka ikibuga cyo gufasha Murera kwitoza, uru ruganda rwanahubatse ibindi bikorwa birimo amazu yo gufasha abakinnyi kujya babona aho baruhukira mu gihe basoje cyangwa bataratangira imyitozo.

Ni amazu kandi yagiye yunganira ikipe y’Abagore kuhakorera umwiherero mu gihe bafite umukino ubasaba gukora umwiherero.

Muri Nyakanga 2020, uru ruganda rwashyikirije kandi Rayon Sports amacumbi afite ubushobozi bwo kwakira abakinnyi 40. Aya macumbi ari mu nzu ebyiri zigerekeranye yubatse mu Nzove hafi y’ikibuga.

Hejuru y’ibi, SKOL yakomeje kujya igira uruhare no mu bikorwa by’abafana ba Rayon Sports birimo nko kubafasha gutanga igihembo cy’umukinnyi w’ukwezi wa Rayon Sports, cyatangijwe n’itsinda ry’abafana “March’ Generation”.

Muri Nyakanga 2022, iyi kipe y’i Nyanza yongereye amasezerano y’imikoranire yari ifitanye n’uru ruganda mu gihe cy’imyaka itatu, yari afite agaciro k’arenga miliyari 1 Frw ndetse ni na yo yageze ku musozo.

Nyuma y’aya masezerano y’imikoranire yashyizweho umukono mu 2022, hagati y’izi mpande zombi hari ibyakomeje kuvugwa aho hari bimwe buri ruhande rutagiye rwishimira.

Rayon Sports yo akenshi yagiye ikomwa mu nkokora n’aya masezerano, bigatuma itabasha kugira abandi bafatanyabikorwa ibasha gukorana nabo itabanje kumenyesha SKOL.

Gusa muri Gashyantare uyu mwaka, Murera yungutse umufatanyabikorwa, maze isinyana amasezerano y’imikoranire ya miliyari 5,1 Frw n’Ikigo cyo muri Tanzania cya Jayrutt Investment Ltd, azamara imyaka itanu.

Nyum yo kubona itike yo kuzahagararira u Rwanda mu marushanwa Nyafurika ya CAF Confederation Cup 2026-27, Rayon Sports biravugwa ko ibiganiro na Banki ya Kigali bigeze kure kugira ngo bagirane amasezerano y’imikoranire.

Urugendo rw’imikoranire rwari rumaze imyaka 12, rwashyizweho akadomo

UMUSEKE.RW

Share This Article