Nyuma yo gusoza umwaka w’imikino 2025-26 yegukanye ibikombe bibiri birimo icya Shampiyona n’icy’Amahoro, ikipe y’Ingabo yatangiye gutandukana n’abakinnyi itazakomezanya nabo.
Abakinnyi bahereweho mu gutandukana na APR FC, ni abanyamahanga batatu bari bayimazemo imyaka ibiri.
Aba ni Aliou Souané, Mamadou Sy, na Mahamadou Lamine Bah. Nyuma y’aba, bivugwa ko na Mugisha Gilbert yamaze gusezerwaho n’iyi kipe n’ubwo nta ruhande rurabitangaza.
Uretse aba kandi, bivugwa ko muri iyi kipe hagomba no gusohokamo abandi batagize ibihe byiza muri uyu mwaka w’imikino 2025-26.
Ikipe y’Ingabo kandi, yatangiye kurambagiza abashya yifuza kuzaba iri kumwe nabo umwaka utaha. Uwahereweho, ni umunyezamu ukomoka muri Mozambique, Siluane w’imyaka 27, wari asanzwe ari umunyezamu w’Ikipe ya Black Bulls muri icyo gihugu.




