Guverineri wa Kivu y’Amajyaruguru, Bahati Erasto Musanga, yahamije ko abarota gufata Rubaya, ikungahaye ku birombe by’amabuye y’agaciro, bifashishije intambara nta cyo bazageraho kuko ari amizero adafite ishingiro.
Ibirombe bya Rubaya muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bibarizwamo hafi 15% bya coltan iri ku Isi.
Ni ibirombe bimaranirwa n’amahanga na sosiyete nyinshi z’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro zo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Perezida Tshisekedi yagiye kure, ibirombe bya Rubaya abishyira mu biganza bya Amerika kugira ngo imufashe kwigaranzura AFC/M23.
Ubwo yari i Kinigi, ahaherutse kubera isibaniro ry’urugamba rugamije kwigarurira ibyo birombe, Guverineri Bahati yahaye gasopo abafite izo nzozi.
Aha i Kinigi Ingabo za Leta ya Congo, FDLR, Wazalendo n’abandi bafatanyabikorwa bari bahashinze ibirindiro byo gukoresha bagaba ibitero bikomeye mu Rubaya no mu nkengero zaho.
Ni mu gihe kandi drones z’ihuriro rya Guverinoma ya Congo ziherutse kuharasa buhumyi, zikica ndetse zikanasenya inzu z’abaturage.
Guverineri Bahati yahumurije abaturage ababwira ko: “Imbaraga zirahari, nta wuzabakura hano, tuzabatabara haba ku manywa, haba n’ijoro.”
Yavuze ko mu byumweru bibiri bishize Interahamwe na FARDC bavuye muri teritwari ya Walikale bagaba ibitero birimo na drones byishe abaturage, bagamije gufata Rubaya, ariko ntibabigezeho.
Ati: “Ariko imbaraga zahabakuye n’imbaraga zabakuye i Goma ntaho zagiye; zirahari. Abaturage bahumure, bakomere, turi kumwe n’Imana kandi dufite imbaraga, ntibazigera badutsinda.”
Bahati yakuriye inzira ku murima abantu bafite inzozi zo gufata Rubaya, agira ati: “Bagende baryame basinzire, babyibagirwe; ntibazigera bahagera.”
AFC/M23 igenzura Rubaya kuva muri Gicurasi 2024. Yahozemo ingabo z’u Burundi, iza RDC n’imitwe yitwaje intwaro igize ihuriro Wazalendo.
NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW
