Ubutegetsi bwa Leta zunze Ubumwe za Amerika bwavuze ko ntakizabuza ishingwa ry’ikigo muri Kenya kizajya cyakira Abanyamerika barwaye cyangwa bakekwaho icyorezo cya Ebola.
Abanyakenya bakoze imyigaragambyo ikomeye bavuga ko ubutaka bwabo atari ubwo kuzanaho ibizabica.
Itangazo ryashohowe na Ambasade ya Amerika i Nairobi rivuga ko gushinga icyo kigo muri Kenya atari ukuzanira ibyago abanyakenya cyangwa abaturage bo mu gace ka Laikipia, ahubwo ari uburyo bwagutse bwo guhangana n’ikwirakwira rya Ebola, no kubakira Kenya ubushobozi bwo guhangana n’iki cyorezo.
Itangazo riti “Ikigo cy’akato kizubakwa muri Laikipia ni uburyo bwagutse bwo guhangana n’ikwirakwira rya Ebola. Si uguteza akaga abaturage baturiye aho kizubakwa.”
Ubutegetsi bwa Kenya na Leta zunze Ubumwe za Amerika bwemeranyije kuzubaka ikigo kizajya cyakira Abanyamerika bakekwaho Ebola cyangwa bayirwaye.
Ni ingingo yarakaje abanyakenya ndetse barigaragambya, batera ikigo cya gisirikare cy’ingabo zirwanira mu kirere mu gace ka Laikipia, ari naho icyo kigo kizubakwa.
Abanyakenya bavuga ko batumva ukuntu Amerika yazajya izana abarwaye Ebola ku butaka bwa Kenya aho kubajyana iwabo bakaba ariho bavurirwa.
Urukiko Rukuru narwo rwitambitse iki cyemezo rutegeka ko icyo kigo kitakubakwa, gusa indege zirimo ibikoresho n’abaganga zivuye muri Amerika zamaze kugera muri Kenya.
Perezida wa Kenya William Ruto yavuze ko abaturage badakwiriye kwanga ikigo kizubakwa kuko ngo ari icy’abarwaye Ebola kuko ntaho kizaba gutandukaniye n’ibindi biri hirya no hino mu Gihugu.
Imyigaragambyo iheruka kuba yaguyemo abantu babiri barashwe.
MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW
