TIC TAC Hotel iherereye mu agari ka Kamatamu mu Murenge wa Kacyiru, mu Mujyi wa Kigali, mu Gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 5 Kamena 2026, yafashwe n’inkongi ariko Polisi iratabara .
Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali,CIP Gahonzire Wellars yabwiye UMUSEKE , ko iyi nkongi yatewe n’ibikorwa byo gusudira byari birimo gukorerwa mu gice cy’akabyiniro gaherereye muri iyi Hoteli.
Ati “ Bari barimo gukoreramo ibikorwa byo gusudira mu gice cyagenewe akabyiniro. Ibishashi byatarutse bifata intebe zari ziri aho ndetse no muri za sound Proof. Umuriro rero utangira kwaka ,bahita batabaza polisi ishinzwe kurwanya inkongi,itabarira ku gihe umuriro urazima.”
Avuga ko nubwo Polisi yatabaye ariko hari ibyangiritse birimo igisenge cy’iyo hoteli,ingoma zikoreshwa mu muziki, ibikoresho bitandukanye byo mu gikoni , imizindaro ndetse na ‘Sound Proofs.”
CIP Gahonzire yasabye abantu bafite inyubako z’amahoteli cyangwa utubari baba bashaka kwagura ibikorwa kujya babanza kwitonda ndetse bakaba banafite ushinzwe ibijyanye n’ubugenzunzi no guhagararira ibyo bikorwa.
Umuvugizi wa Polisi kandi yasabye abantu ko mu gihe bagize ikibazo cy’inkongi kujya bihutira guhamagara Polisi.
Ati “ Igihe habaye inkongi, bakwitabara ni byo ariko bagahamagara Polisi ku gihe ngo tuze tubafashe umuriro utarangiza ibintu byinshi kuko nta kiguzi bisaba.”
Kugeza ubu hari hataramenyekana agaciro k’ibyangiritse muri iyo nkongi . 

UMUSEKE.RW
