Umugore yakubise ikofi umugabo we amukura iryinyo

Umugabo avuga ko umugore yamukuye iryinyo

Ruhango: Nteziyaremye Ildephonse w’imyaka 60 arashinja umugore we kumukubita ikofi akamukura iryinyo. Ni mu gihe umugore we avuga ko yabitewe n’uburakari bw’uko yamusanganye indaya mu buriri. 

Ibi byabaye ku wa 2 Kamena 2026, bibera mu Murenge Mbuye, Akagari ka Kizibere, mu karere ka Ruhango.

Nteziyaremye yabwiye Radio/TV1 ko uwo mugore bamaranye imyaka 19 yamusanze iwe aramuhondagura, amukura iryinyo ndetse n’ijisho ririho igipfuko “yari arivanyemo.”

Ati “Umugore wange yankubise mu musaya iryinyo ryaracitse.”

Mukaremera Chantal uvugwaho gukura iryinyo umugabo we, avuga ko yamusanze “asambana n’uwo yita indaya”, kubera umujinya babanza kurwana.

Ati “[…]  nahise mubirindura ubwo mugwa hejuru, mfata igiti cy’imishingiriro cyari hafi aho nkivunamo kabiri kuko iyo umvishishije amaraso ngomba kuyakuvusha, nange ubwo ndakubitagura.”

Akomeza agira ati “Yabanje kuzana indaya biriranwamo hariya nagiye mu itsinda. Nje mba ari jye ubakinguza mbakuramo. Maze kubakinguza, narabashoreye mbageza kwa Mudugudu.”

Abaturanyi b’uyu muryango bavuga ko usanzwe ubana mu makimbirane bitewe no gucana inyuma.

Umugabo w’uyu mugore we ntiyemera ko ari indaya yari yazanye iwe mu rugo, ahubwo ngo ni umugore basanzwe ari inshuti.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mbuye, mu karere ka Ruhango, Muhire Floribert avuga ko agiye gukurikirana iki kibazo cy’uyu muryango hagamijwe ko babana mu mahoro.

Gusa umugore we avuga ko atakongera kubana na we kuko atari ubwa mbere amufashe amuca inyuma.

Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare, NISR giheruka gutangaza ko ingo 2 629 zahawe gatanya zinashyirwa muri sisiteme mu 2025, ndetse 41,1% bari bamaranye imyaka itageze ku 10 babana.

Itegeko rigenga abantu n’umuryango rivuga ko umwe mu bashakanye ashobora kujya gusaba ubutane kubera impamvu zirimo ubusambanyi, guhamwa n’icyaha gisebeje, kwanga gutanga ibitunga urugo, ihohoterwa ku mubiri, ku mitekerereze, ihohoterwa rishengura umutima, irishingiye ku mutungo cyangwa imyitwarire ibangamiye bikabije urega, umwana bahuriyeho bombi, umwana w’urega cyangwa w’uregwa n’izindi.

Umugore ashinja umugabo we kumusangana indaya

UMUSEKE.RW

Share This Article