Ba SEDO 2 barakekwaho kwaka ruswa abaturage 

Burera: Abakozi babiri bashinzwe Iterambere n’ubukungu mu Kagari (SEDO) ko mu Mirenge ya Cyanika n’uwa Rugengabare mu karere ka Burera, bakurikiranyweho kwaka ruswa abaturage ngo babahindurire icyiciro cy’Ubwisungane mu kwivuza,‘ Mutuelle de Santé. 

Umuyobozi w’Akarere ka Burera, Mukamana Soline yabwiye Isango Star ko abo bakozi b’utugari ubu bagikorwaho iperereza.

Ati “Hari amafaranga babaca kugira ngo babahindurire urwego rwa ‘Mituelle’ babashyizemo, usibye ko no kubahindurira atari ihame. Biza kugaragara ko ari ba SEDO b’utugari batabyitwayemo neza, turi gukurikirana babiri.” 

Meya Mukamana asaba abayobozi guharanira gushyira umuturage ku isonga aho kumusiragiza.

Ati “Duhari ku bw’umuturage. Ndagira ngo nsabe abakozi b’Akarere ka Burera, abayobozi dukorana ko twongera kwibuka ko duhari ku bw’umuturage.”

Ubu buryo bushya bwo kwishyura ubwisungane mu kwivuza, bugena amafaranga buri rugo rutanga hashingiwe ku rwego rw’imibereho n’ubushobozi bw’amafaranga rufite.

Mbere abanyamuryango ba Mutuelle de Santé (Mituweli) batangaga 3,000 by’amafaranga y’u Rwanda (Frw) cyangwa 7,000 Frw ku mwaka ku muntu umwe, bitewe n’icyiciro cy’imibereho arimo.

Mu mavugurura mashya abishyura bagabanyijwemo ibyiciro bitanu hashingiwe ku mafaranga binjiza buri kwezi. Aho kuri ubu ari ukuva ku mafaranga 3000 Frw kugeza 20.000 frw.

Gusa hari abasaba guhindura no gukosoza icyiciro cy’imibereho bashyizwemo bigendanye n’amikoro yabo.

Guverinoma y’u Rwanda ivuga ko aya mavugurura agamije gutuma buri wese atanga umusanzu ujyanye n’ubushobozi bwe, no kongera ubushobozi bw’iyi gahunda kugira ngo irambe.

Abaturage bashyirwa mu byiciro hagendewe ku makuru batanze muri sisiteme imibereho

UMUSEKE.RW

Share This Article