Yahinduye uruganda rwa kawunga urw’inzoga zitujuje ubuziranenge

Ibidomoro birimo litiro zirenga ibihumbi 20 byafatiwe muri iyo nzu

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyepfo mu Karere ka Nyamagabe yamennye litiro zisaga ibihumbi 20 z’ibinyobwa bitujuje ubuziranenge byafatiwe mu nyubako byavugwaga ko itunganyirizwamo kawunga.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi yabwiye UMUSEKE ko uwari warashinze aho hakorerwaga ibyo binyobwa n’uwari Umuyobozi waho bari gushakishwa.

Ibi binyobwa byamenwe ku wa Kane tariki 28 Gicurasi 2026 mu kimoteri cya Akarere, nyuma yo gufatirwa mu nyubako imwe yo mu Kagari ka Nyabivumu mu Murenge wa Gasaka ho mu Karere ka Nyamagabe.

Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi, yabwiye UMUSEKE ko kugira ngo amakuru amenyekanye y’uko aho hantu hadakorerwa kawunga nk’uko byavugwaga ahubwo hakorerwa ibinyobwa bitujuje ubuziranenge byaturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.

Ati “Kubera icyizere cyubakitse hagati y’abaturage na Polisi ndetse n’imikoranire imeze neza abaturage bubatse wa muco mwiza wo gutangira amakuru ku gihe.”

Akomeza agira ati “Amakuru yatanzwe n’abaturage ha nyuma Polisi imaze kuyamenya ku bufatanye n’izindi nzego z’ibanze na Rwanda FDA [Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuziranenge bw’Ibiribwa n’Imiti] habaho kujayo, twaraye tumennye hafi inzoga zirenga litiro ibihumbi 20.”

CIP Hassan Kamanzi yavuze ko mu iperereza ry’ibanze hafashwe abantu babiri ko ariko uwashinze urwo ruganda n’uwari Umuyobozi warwo bakiri gushakishwa ngo bafungwe.

Yasabye abaturage kwirinda kwenga ibinyobwa batamenyesheje inzego z’ibanze ku waba ashaka kwenga ibyo kwinywera cyangwa gusura umuntu, mu gihe ushaka gucuruza we abihererwa uburenganzira n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuziranenge bw’Ibiribwa n’Imiti.

Hasanzwe amakarito y’inzoga aho kuba imifuka ya kawunga nk’uko byakekwaga
Ahavugwaga ko hakorerwa kawunga hasanzwe hengerwa inzoga

Ibyo binyobwa byamenwe mu kimoteri cya Akarere
Ibidomoro birimo litiro zirenga ibihumbi 20 byafatiwe muri iyo nzu byavugwaga ko itunganyirizwamo kawunga

MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *