Urukiko rwanze ko Amerika yubaka muri Kenya ikigo cy’abakekwaho Ebola

Indwara ya Ebola iri muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ihangayikishije Isi

Urukiko Rukuru muri Kenya rwafashe umwanzuro wo guhagarika by’agateganyo gahunda yo kwemerera Leta zunze Ubumwe za Amerika kuzubaka muri Kenya ikigo cy’abakekwaho Ebola.

Umwanzuro wafashwe n’Umucamanza mu Rukiko Rukuru, Patricia Nyaundi, ku wa Kane tariki ya 28 Gicurasi 2026, avuga ko Urukiko rutegetse ko Kenya itaba aho kuzanwa abakekwaho cyangwa abanduye Ebola ngo ku bw’amasezerano yasinywe.

Tariki 2 Kamena 2026, nibwo hazongera kuba iburanisha rizafatirwamo umwanzuro niba ubwo bwumvikane buri hagati ya Amerika na Kenya bwahabwa agaciro.

Ku wa 27 Gicurasi nibwo Ubutegetsi bwa Kenya bwari bwemereye Leta Zunze Ubumwe za Amerika ubutaka bwo gushyiraho ikigo cyo gushyiramo abari mu kato bakekwaho Ebola bazajya bava muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo no mu bindi bihugu.

Iki kigo cyari kubakwa mu Kigo cya gisirikare cy’Ingabo zirwanira mu kirere mu gace ka Laikipia.

Kenya yifuza ko iki kigo kitazajya cyakira Abanyamerika gusa ahubwo cyazajya cyakira n’abandi baturage bakekwaho Ebola.

Leta zunze Ubumwe za Amerika zo zavuze ko icyo kigo kizubakwa kugira ngo kijye kunyuzamwo by’igihe gito Abanyamerika gusa bagaragaje ibimenyetso by’indwara ya Ebola cyangwa bageze aho iyo ndwara iri, mbere y’uko bemererwa kwinjira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ebola iri muri Uganda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yahindutse icyago gihangayikishije Isi nk’uko Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima  ryabitangaje.

Ubu Abarenga 1000 bamaze kwandura iyi Ebola yo mu Bwoko bwa Bundibugyo yiganje mu Ntara ya Ituri muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ndetse abarenga 250 bicwa nayo.

Dr. Tedros Adhanom uyobora Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima yageze i Kinshasa aho azava ajya muri Ituri mu kureba uko inzego ziri guhangana na Ebola ngo idakwirakwira.

MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *