Umukino urangiye mu marira, Messi na Argentina ni bo bakomeje

Messi yagize uruhare rukomeye mu gutsinda kwa Argentina

Umukino utoroshye ubayemo ibitanga mu minota ya nyuma, Argentina ivuye inyuma itsinda Misiri yari yabonye ibitego 2-0.

Ni umukino wari byose umufana ashobora kwitega mu mupira w’amaguru. Ikipe ya Messi, ubu umaze gutsinda ibitego 8 muri iri rushanwa ry’Igikombe cy’Isi niyo yahabwaga amahirwe kurusha Misiri.

Ku rundi ruhande Misiri na yo ifite Mohammed Salah ufite igihagararo gikomeye mu mupira w’amaguru, n’abandi bakinnyi bakinira hamwe kandi bazwiho kugarira.

Umukino wajemo ibyawo, ku ruhande rwa Misiri, ku munota wa 15 w’umukino gusa, Yasser Ibrahim yafunguye amazamu ahawe umupira na Marwan Attia.

Argentina bashoboraga guhita bagaruka ku munota wa 21′ ubwo babonaga penaliti, Lionel Messi ayiteye umunyezamu Mostafa Shobeir ayikuramo.

Mostafa Shobeir yabaye mwiza cyane ku ruhande rwa Misiri nubwo mu minota ya nyuma bitagenze neza.

Misiri yaje kongera gukora ibitangaza ubwo Mostafa Zaki Abdelraouf yatsindaga igitego, umusifuzi aracyanga avuga ko habayeho ikosa. Iki gitego kizahora kivugwa mu mupira w’amaguru.

Ku munota wa 67′ Mostafa Zaki Abdelraouf yahinyuje umusifuzi, atsinda igitego cya kabiri ahawe umupira na Haissem Hassan.

Byari bihinduye isura, ku ikipe ifite igikombe cy’Isi byasaga n’ibirangiye ariko iminota yari ikiri minshi kandi igoranye.

Umunota wa 79′ wabaye igisubizo kuri Argentina, ubwo umukinnyi Christian Romero yatsindaga igitego n’umutwe.

Bidatinze ku munota wa 83′ gusa umukinnyi Lionel Messi yagaruye Argentina mu mukino, dore ko Misiri byabonekaga ko yananiwe, irushwa cyane.

Umukino urangiye Messi yagaragaye arira

Enzo Fernández yababaje abafana ba Misiri na Africa ku munota wa 90+2′ ubwo Misiri yari yazamutse ishaka igitego, umukinnyi Lautaro Martínez azamukana umupira, awuha Enzo na we washyizeho umutwe, ibya Misiri byari birangiye, Argentina ku munota wa nyuma ikomeza muri 1/4 cy’Igikombe cy’Isi.

Amakipe yamaze kugera muri iki cyiciro harimo Ububiligi buzahura na Espagne/Spain; Ubwongereza buzahura na Norvege/Norway; Maroc/Morocco izahura n’Ubufaransa, naho Argentina irategereza uko bigenda hagati y’Ubusuwisi na Colombia mu wundi mukino wa 1/8.

Messi yahushije penaliti
Enzo Fernandez ni we watsinze igitego cya 3 cya Argentina

Mostafa Shobeir yakinnye neza akuramo imipira myinshi ku ruhande rwa Misiri
Mostafa Zaki Abdelraouf yatsinze igitego umusifuzi aracyanga, aza gutsinda ikindi kiremerwa
Romero ni we wafashije Argentina kugaruka mu mukino
Missi na Mohammed Salah basuhuzanya mbere y’umukino

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *