Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Félix Tshisekedi, yatangije gahunda y’Ibiganiro by’Igihugu bigamije amahoro, ubumwe no kuvugurura imiterere y’Igihugu, ariko avuga ko abatavuga rumwe n’ubutegetsi bakomeje kuburwanya bitwaje intwaro batazahabwa umwanya nk’abahagarariye imitwe ya politiki.
Tshisekedi yabivugiye i Kinshasa ku wa Kane tariki ya 27 Kanama 2026, mu ijambo yagejeje ku Banye-Congo anyuze kuri Televiziyo y’Igihugu, aho yatangaje ko ibiganiro bizatangirira mu ntara 26 mbere y’uko bisozwa n’inama y’igihugu izabera i Kinshasa
Iyi gahunda yiswe “Ibiganiro by’Igihugu” bigamije gushakira umuti ibibazo bya politiki n’umutekano byugarije ighugu.
Perezida Tshisekedi yavuze ko ibiganiro bitazaba uburyo bwo kugirana imishyikirano n’imitwe yitwaje intwaro, ahubwo ko bizaba umwanya wo guha abaturage uruhare mu kugaragaza ibibazo bibugarije no gutanga ibitekerezo ku bisubizo byabyo.
Yavuze ko umuntu cyangwa umutwe uzakomeza kurwanya ubutegetsi bwemewe n’Itegeko Nshinga ukoresheje intwaro igihe ibiganiro bizatangira, atazabigiramo uruhare nk’uhagarariye urwego rwa politiki, ko kandi biganiro by’Igihugu bitazasimbura imishyikirano iri kubera i Doha igamije gushakira umuti amakimbirane hagati ya Leta ya RDC n’umutwe wa M23-AFC.
Abatavuga rumwe b’ubutegetsi bari basabye Tshisekedi guha umwanya AFC/M23 na Joseph Kabila bakitabira ibiganiro nk’abafite ijambo rinini mu Gihugu.
Tshisekedi yavuze ko ibiganiro bya Doha bizakomeza kuba inzira yo kuganiriramo ibibazo bijyanye n’imirwano hagati ya Leta ya RDC n’Ihuriro rya AFC/M23,
Uyu mutegetsi yavuze ko ibiganiro bizatangirira mu ntara 26 zigize RDC, aho hazahurizwa hamwe abayobozi b’inzego z’ibanze, abayobozi batowe, abanyapolitiki bo ku mpande zitandukanye, imiryango itari iya Leta, abayobozi b’amadini n’amatorero, abahagarariye umuco gakondo, abacuruzi, abashoramari, abanyabwenge, abashakashatsi ndetse n’abandi bahagarariye ibyiciro bitandukanye by’abaturage.
Abagore, urubyiruko, abakozi, abantu bafite ubumuga, abahinzi, abarimu, abashakashatsi, abahanzi, abakora mu rwego rw’ubuzima n’abakora imirimo iciriritse na bo bazagira uruhare mu gutanga ibitekerezo muri iyi gahunda.
Muri buri ntara hazakorwa isesengura ku bibazo byihariye bihari, birimo umutekano muke, amakimbirane ashingiye ku butaka n’imigenzo, amakimbirane hagati y’abaturage, intege nke mu miyoborere, ubusumbane ndetse n’inzitizi zibangamira iterambere.
Ibitekerezo bizakusanywa mu ntara bizahurizwa hamwe mu nyandiko imwe izaba umusingi w’ibiganiro bizabera i Kinshasa.
Tshisekedi yavuze ko Kinshasa itazaba intangiriro y’ibiganiro, ahubwo ko izaba iherezo ry’ibitekerezo bizaba byakusanyijwe mu gihugu hose ko kandi oibiganiro byose bitagomba kurenza amezi atatu, nubwo kugeza ubu hataratangazwa itariki nyayo ibiganiro byo mu ntara bizatangiriraho cyangwa igihe inama y’igihugu izabera i Kinshasa.
MUGIRANEZA THIERRY/ UMIUSEKE.RW
