Insoresore zikubita, zikigabiza imirima y’abaturage zarwaniye mu birombe

Usibye imirima y'abaturage, izo nsoresore zinavugwaho kwangiza imigezi n'ibidukikije

Ngororero: Insoresore zishinjwa gukubita no kwigabiza imirima y’abaturage zarwaniye mu birombe zikomeretsa mugenzi wazo.

Hashize iminsi itatu, UMUSEKE ugaragaje urugomo rukabije ruterwa n’insoresore zishinjwa gukubita no kwigabiza imirima y’abaturage mu Mudugudu wa Gasovu, Akagari ka Mubuga, Umurenge wa Muhororo, Akarere ka Ngororero.

Bamwe mu batuye uyu Mudugudu wa Gasovu, babwiye UMUSEKE ko bumvise induru nijoro barahurura bajya kureba icyabaye, basanga ari imirwano hagati y’izo nsoresore batinya gutabara basubira mu ngo.

Umwe yagize ati: “Umwe muri bo twabonye yakomeretse, yajyanywe kwa muganga yanegekaye.”

Gitifu w’Umurenge wa Muhororo, Twagiramariya Elias avuga ko bamenye ko izo nsoresore zarwaniye mu birombe by’amabuye y’agaciro zagiye kwiba, icyo bapfuye ntabwo kiramenyekana.

Ati: “Ikigiye gukurikiraho ni ukubafata bose bakagezwa imbere y’Ubugenzacyaha.”

Gitifu avuga ko inzego zitandukanye zidashobora kwihanganira urugomo nk’uru kuko ibyo bakora binyuranije n’amategeko.

Gusa uyu Muyobozi avuga ko uyu wakubiswe basanze yazahaye kuko nta mbaraga yari afite bamugeza mu Kigo Nderabuzima aho arimo kwitabwaho.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, SP Twajamahoro Sylvestre yabwiye UMUSEKE ko abarwanye bagiranye amakimbirane ubwo bari bagiye kwiba amabuye mu kirombe cy’uwitwa Ndaruhutse Emile, bakubita mugenzi wabo wahise ajyanwa kwa Muganga ahitwa i Nyamisa.

SP Twajamahoro avuga ko ubu bucukuzi bufitanye isano n’ibyaha birimo magendu, kwangiza ibidukikije, urugomo n’ubundi bugizi bwa nabi bitutse kuri ubwo bucukuzi butemewe.

Ati: “Tuributsa abaturage kujya batanga amakuru aho babona ibikorwa nk’ibi kugira ngo abo bigaragayeho bafatwe bahanwe.”

Umuvugizi wa Polisi muri iyi Ntara y’Iburengerazuba yongeyeho ko Polisi izakomeza gukaza ibikorwa byo kurwanya ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe, ifatanyije n’Inzego bireba mu kubikumira no gufata ababikora.

Bamwe mu baturage bavuga ko Inzego z’Umutekano zahabyukiye zikaba zatangiye guhiga izo nsoresore zishinjwa gukubita no kwigabiza imirima yabo.

Cyakora bakavuga ko Polisi yagombye gufata uwitwa Hakizimana Jean D’amour bakunze kwita KIKI kuko ngo akorana n’izo nsoresore, ndetse n’uwitwa Ndaruhutse Emile kuko bamuha amafaranga akabemerera gucukura mu mirima y’abaturage.

Bavuga kandi ko izo raporo zigaragaza urugomo rw’izo nsoresore, ndetse n’abo bakorana hashize igihe kinini bazihaye Ubuyobozi bw’Akagari na Gitifu w’Umurenge wa Muhororo ariko ntihagire icyo bababikoraho.

Bimwe mu birombe izo nsoresore zarwaniyemo bigakekwa ko zapfuye amabuye y’agaciro

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Ngororero

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *