Volleyball: U Rwanda rwisanze mu itsinda ririmo RDC

Nyuma ya tombola y’Igikombe cya Afurika cy’Abagore cya Volleyball (CAVB Women’s Africa Nations Volleyball Championship 2026) kizabera muri Kenya, u Rwanda rwisanze mu itsinda D ririmo Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).

Iyi tombola yabaye ku wa mbere, tariki ya 24 Kanama 2026 i Kasarani muri Kenya.

Yasize u Rwanda turi kumwe na RDC, u Burundi na Algérie. Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, iratangira iri rushanwa uyu munsi ikina Algérie Saa Tanu n’igice z’amanywa za Kigali.

Itsinda A ririmo Kenya, Zambia, Mali na Libya. Itsinda B ryo ririmo Sénégal, Burkina Faso, Uganda na Misiri. Itsinda C ryo ririmo Cameroun, Ghana, Tunisie na Nigeria.

Iri rushanwa riratangira uyu munsi, tariki ya 25 Kanama 2026, rizarangire tariki ya 9 Nzeri uyu mwaka.

U Rwanda rutatangira urugendo kuri uyu wa Kabiri

UMUSEKE.RW

Share This Article