Bruce Melodie ku rutonde rw’abahataniye ibihembo bitangirwa i Rubavu

Bruce Melodie ahatanye muri Rubavu Music Awards & Talent Detection 2025/26

Bruce Melodie uri mu bahanzi bamaze kugwiza ibigwi mu muziki nyarwanda, ari ku rutonde rw’abahatanye mu bihembo bya “Rubavu Music Awards & Talent Detection” bigiye gutangwa ku nshuro ya kabiri.

Ibi bihembo bitangwa ku bufatanye bwa ‘Future Novelty Company’, ‘Vision Jeunesse Nouvelle’ n’Akarere ka Rubavu, kuri iyi nshuro bihatanyemo abahanzi bo muri ako Karere, abahakomoka n’abahize abandi ku rwego rw’igihugu.

Bruce Melodie ahatanye mu cyiciro cy’abahanzi bakoze neza mu mwaka wa 2025/26 mu Rwanda, aho ahuriyemo na Kevin Kade, Element Eleee, Chriss Eazy na Alyn Sano.

Umuyobozi wa Future Novelty Company, Fred Ruterana, yabwiye UMUSEKE ko ibihembo bizatangwa mu byiciro 12 byatoranyijwe n’abanyamakuru bakurikirana imyidagaduro mu Karere ka Rubavu.

Yavuze ko ku wa 15 Gicurasi 2026 aribwo abakunzi b’abahanzi bazatangira gutora kuri internet banyuze ku rubuga rwa Vision Jeunesse Nouvelle.

Yagize ati: “Abafana bagire uruhare rwa 50%, na none abanyamakuru bakurikirana imyidagaduro mu Karere ka Rubavu na bo bazongera batore bagire 50%. Amatora azarangira tariki ya 28 Gicurasi.”

Yashimangiye ko abahize abandi bazatangarizwa mu gitaramo kizabera muri Kivu Intare Arena ku wa 30 Gicurasi 2026.

Reba urutonde rw’ibyiciro n’ababihatanyemo

Best Rubavu Male Artist

Fica Magic, Ross Kempo, Josskid, Lil Chance na Isha Mubaya.

Best Rubavu Female Artist

Kanyota, Vanessa, Addy d’Afrique n’uwitwa Divan.

Best Rubavu R&B Artist

Fica Magic, T Blaise, Isha Mubaya, Twin Vybes na Lil Chance.

Best Rubavu Hip Hop Artist

Josskid, Haj P, Phill Pauz, Ross Kempo na Giso G.

Best Rubavu Gospel Artist

Hyguette & Cynthia, Ev. Amani, Alicia & Germaine, Boaz na Clémence Gasasira.

Best Rubavu Song of the Year

Yabiso ya The Same, Kwaka ya Josskid ft Racine, Nduwa G City Rmx ya Ross Kempo ft Josskid, Giso G na Phil Pauz.

Rubavu Video of the Year

Cebo ya T Blaise ft Kanyota, Kwaka ya Josskid ft Racine, Ibendera ya Alicia & Germaine, Bukayo Saka ya Phill Pauz, Uriyo”ya Alicia & Germaine na Wera ya Hyguette & Cynthia.

Rubavu Audio Producer of the Year

Bertz Beat, Ganza Pro, Eppa Gold, Rog B Beat na Killie Beat.

Rubavu Music Director of the Year

Big Deal, Gucci ndetse na P Boy MGS.

Rubavu Dj of the Year

Selekta Dady, DJ Arafat, DJ Dylan, DJ Olis na DJ Chris.

Rubavu Boost Artist of the Year

Kendo, Okkama, Ariel Wayz, Lucky Logan na Mutima.

Country Wide Artist of the Year

Bruce Melodie, Kevin Kade, Element Eleee, Chriss Eazy na Alyn Sano.

Hasohowe n’ibiciro by’amatike yo kwinjira mu gitaramo kizatangirwamo ibi bihembo

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *