ADEPR yashimiwe ko yambuye inshingano ba Pasiteri bijanditse muri Jenoside

Abahagarariye Itorero ADEPR bashyira indabo ku mva iruhukiyemo imibiri y’Abatutsi.

Mu Muhanga: Ubwo hibukwaga ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, abafashe amagambo bose bashimiye Ubuyobozi bw’Itorero ADEPR icyemezo bwafashe cyo kwambura inshingano abapasiteri bagize uruhare muri Jenoside.

Igikorwa cyo kwibuka Abatutsi bazize Jenoside ku rwego rw’Ururembo rw’Intara y’Amajyepfo cyabereye ku Itorero ry’iri torero, Paruwasi ya Muhanga i Nyabisindu

Namahoro Apollo, umwe mu batanze ubuhamya bw’inzira y’umusaraba Abatutsi banyuzemo, yavuze ko bahungiye kuri uru rusengero bazi ko abashumba b’Itorero rya ADEPR i Nyabisindu bazabahisha bakarokoka..

Yabwiye abari aho ko ibyo bibwiraga atari ko byagenze, kuko abakristo benshi bahiciwe kandi bagambaniwe n’abo bapasiteri.

Ati: “Turashimira Ubuyobozi bw’ADEPR bwambuye inshingano abo bashumba bicishije Abatutsi bari babahungiyeho.”

Ntirenganya Jeanne we avuga ko yatunguwe no kubona uwari Umuvugizi w’Itorero ADEPR, Pasiteri Nsanzurwimo Joseph, aza i Nyabisindu avuye i Kigali aherekejwe n’umujandarume, bibwira ko aje gutanga ihumure, nyamara aza kwicisha Abatutsi barimo abakristo be n’abashumba bo muri iryo torero.

Ati: “Mu bo bicishije harimo n’umugabo wanjye, kugeza ubu sinzi aho umubiri we bawujugunye.”

Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Muhanga, Nshimiyimana Gilbert, avuga ko abo bashumba b’Itorero ADEPR icyo gihe bahisemo abantu bagomba gukora ibarura rigamije gutandukanya impunzi z’Abahutu n’Abatutsi.

Avuga ko mbere yo kwica abo Batutsi bavanguwe mu bandi, abo bapasiteri bakoze igikorwa cy’ubugome cyo kubanza kubicisha inyota.

Ati: “Ndashimira Umuvugizi w’ADEPR wambuye inshingano abashumba bicishije intama bari bashumbye, barimo na Pasiteri Nsanzurwimo Joseph, ukomeje kubiba urwo rwango n’ingengabitekerezo ya Jenoside aho ari mu gihugu cy’u Bubiligi.”

Umuvugizi w’Itorero ADEPR, Pasiteri Ndayizeye Isaie, yagaye abo bapasiteri bijanditse muri Jenoside, kuko hari n’andi matorero ya ADEPR hirya no hino mu gihugu hiciwemo Abatutsi batabarika.

Ati:”Dufite urutonde rw’abatutsi biciwe ku Itorero ry’ADEPR iNyanza, iMbuye iNyamagabe ndetse n’ahandi henshi”

Pasiteri Ndayizeye yahumurije abarokotse, abizeza ko nta Jenoside izongera kubaho kuko bafite ubuyobozi bwiza burangajwe na Paul Kagame.

Avuga ko Itorero ryafashe icyemezo cyo kwambura inshingano abashumba bijanditse muri Jenoside, ndetse abwira abagifite ingengabitekerezo ya Jenoside ko nibatihana igihugu ndetse n’Imana bizabibaryoza.

Abatutsi benshi bari batuye mu cyahoze ari Perefegitura ya Gitarama no mu nkengero zaho n’abari bavuye mu Ngororero biciwe ku cyicaro cy’Itorero i Nyabisindu, abandi bajyanwa kurohwa mu mugezi wa Nyabarongo.

Namahoro Apollo umwe mu barokokeye mu cyahoze ari Perefegitura ya Gitarama
Ntirenganya Jeanne avuga ko hari bamwe muri abo ba Pasiteri bakoranaga inama n’Interahamwe
Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Muhanga Nshimiyimana Gilbert
Umuvugizi w’Itorero ADEPR Ndayizeye Isaie avuga ko bafashe iki cyemezo cyo kwambura abo bashumba inshingano kubera ko bakoze Jenoside.
Abayobozi batandukanye bashyira indabyo ku mva y’abazize Jenoside
Abahagarariye Itorero ADEPR bashyira indabo ku mva iruhukiyemo imibiri y’Abatutsi
Abakristo bo muri ADEPR n’abandi baturage bitabiriye igikorwa cyo kwibuka abazize Jenoside.

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW i Muhanga.

Share This Article