U Rwanda rugiye kunguka Ingoro ndangamurage ya cyenda

Ahari indake ya Perezida Kagame i Gikoba hazubakwa Ingoro Ndangamurage

Intebe y’Inteko y’Umuco, Ambasaderi Robert Masozera, yatangaje ko hari umushinga ugeze kure wo kubaka Ingoro Ndangamurage mu Karere ka Nyagatare mu gace ka Gikoba ahari indake Perezida Paul Kagame yabagamo mu ntangiriro z’urugamba rwo kubohora Igihugu.

Ambasaderi Robert Masozera, yasobanuye ko mu Burasirazuba bw’u Rwanda cyane cyane mu Karere ka Nyagatare ariho amateka y’Urugamba rwo Kubohora Igihugu yatangiriye i Kagitumba rukwira hose.

Ati “Iriya ni intara urebye irimo igicumbi cy’amateka y’Urugamba rwo Kwibohora, niyo uhasuye hari ahantu ndangamurage henshi haranga ayo mateka twatangiye dufatanyije na RDB [Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere] kuhashyira ibimenyetso.”

Ambasaderi Masozera asobanura ko nko mu Murenge wa Tabagwe mu Karere ka Nyagatare i Gikoba hari indake Umugaba Mukuru w’Ingabo zahoze ari iza APR yabagamo mu rugamba rwo kubohora Igihugu kandi hasurwa.

Ati ” Ubu rero hari umushinga uhari ugeze kure wo kuhubaka noneho mu buryo bw’Ingoro y’Umurage y’ayo mateka ikajya yunganira iriya yo ku Murindi [Ingoro y’amateka y’urugamba rwo Kubohora Igihugu iba mu Karere ka Gicumbi] ikunganira n’iriya yo ku Nteko Ishinga Amategeko [Ingoro ijyanye n’Amateka y’urugamba rwo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 iri mu Karere ka Gasabo].”

Akomeza agira ati ” Yo izaba by’umwihariko ivuga iby’imirwanire cyane cyane amateka ya hariya hantu nk’ubutaka bwa mbere RPF-Inkotanyi yafashe, bahitaga mu gataka cyangwa agasantimetero.”

Amateka agaragaza ko aho muri Santimetero harimo indake ya Gikoba ifite metero ebyiri umanutsemo hasi, n’ebyiri z’intambike, ikaba yari irimo akameza n’intebe Perezida Kagame wari Umugaba Mukuru w’Ingabo za RPA yifashishaga mu gupanga neza urugamba.

Iyi Ngoro Ndangamurage niyubakwa izaba ibaye iya mbere yubatswe mu Ntara y’Iburasirazuba kuko muzigera ku munani u Rwanda rufite nta nimwe ihabarizwa.

Magingo aya mu Rwanda habarirwa ingoro ndangamurage umunani zirimo Ingoro yitiriwe “Richard Kandt” (iri i Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali), Ingoro ijyanye n’Amateka y’urugamba rwo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 (iri mu Karere ka Gasabo).

Hari kandi Ingoro y’Ubugeni n’Ubuhanzi mu Rwanda (iri mu Karere ka Kicukiro), Ingoro y’Abami (Iri mu Karere ka Nyanza), Ingoro y’Imibereho y’Abanyarwanda (iri mu Karere ka Huye), Ingoro y’Ibidukikije (iri mu Karere ka Karongi), Ingoro yo Kwigira (iba mu Karere ka Nyanza) n’Ingoro y’amateka y’urugamba rwo Kubohora Igihugu (iba mu Karere ka Gicumbi).

Aha hari ibimenyetso bisobanura amateka mu gihe cy’urugamba rwo kubohora Igihugu
Ahari indake ya Perezida Kagame i Gikoba hazubakwa Ingoro Ndangamurage

MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *